Ubwo Twitter yagurwaga n'umuherwe Elon Musk yahise ashyiraho ko umuntu wese ushaka verified kuri konti ye, azajya abyishyurira.
Ubusanzwe iyo verified yemezaga neza ko iyo konti ari iya nyirayo bigatuma atandukana n'abantu bamwiyitirira.
Kuri ubu iyo verified yamaze kwamburwa bimwe mu byamamare byari biyifite byanze kwishyura $8 ya buri kwezi.
Iyo unyarukiye ku rukuta rwa Diamond Platnumz usanga ntako afite kandi kari kariho kimwe nka Burna Boy, Bionce, Cristiano Ronaldo, Pope Francis n'abandi benshi.