Nta muntu ugomba guhinga ngo koperative itware umuceri we wose, we aburare- Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kimwe mu kibazo yagejejweho n'abagize Inteko Ishinga Amategeko, ku wa Mbere, tariki 3 Mata 2023, ubwo yabagezagaho ingamba za Guverinoma mu kongera umusaruro w'ubuhinzi no gukuraho imbogamizi zikiri muri uru rwego.

Byakunze kugaragara ko abahinzi usanga bashyirwa ku gitutu cyo kugurisha umusaruro wose muri za koperative bikarangira bo n'abana babo bagize ikibazo cy'ibiribwa bidahagije mu ngo zabo kuko bajya guhaha ku isoko kandi bari bariyejereje.

Hari aho usanga abahinzi b'umuceri batawurya, abejeje ibigori batemererwa kubiryaho ahubwo bakabanza kubigurisha byose bakazongera kubihaha byabaye akawunga kandi bahenzwe.

Depite Mukabalisa Germaine ati 'Bakaba barahinze umuceri bakajya kuwugura ku isoko kandi mu by'ukuri atari uko byagakwiye kugenda. Iki kibazo si abahinzi b'umuceri gusa bagisangiye n'abahinzi bo muri koperative z'ibigori.'

'Barangiza umusaruro wose bakawutanga, bagahurira natwe ku masoko bavunitse kandi ubundi iki kibazo cyakagombye kugira uburyo gikemuka kuko ubundi hari ibyo baba bemerewe kubyo baba bajyanye ku ruganda.'

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragaje ko abanyamuryango ba za koperative bagomba kugira uburenganzira bw'ibanze ku byo basaruye, bakabanza bagakuraho ibyo gutunga imiryango yabo mbere yo kugira ibyo bagurisha mu makoperative babarizwamo.

Guverinoma yinjiye muri iki kibazo mu buryo bwihariye

Mu Nama y'Abaminisitiri iherutse guterana, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'iy'Ubuhinzi n'Ubworozi, zahawe umukoro wo gukemura ikibazo cy'abanyamuryango bagorwa no kubona umusaruro wabo mu maguru mashya.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ati 'Ntabwo dushaka kuzongera kumva koperative [...] nta muntu ugomba guhinga muri koperative, ngo koperative itware umuceri we wose, hanyuma we aburare. Ni ryo hamwe twemeranyijeho.'

'Umuturage arahinga cyangwa akorora kugira ngo abanze atunge umuryango we, ni cyo kintu cya mbere. Nta muturage ugomba guhinga cyangwa ngo yorore, koperative itware umusaruro we wose, we agasubira kuwugura ku isoko.'

Hari aho usanga abahinzi n'aborozi bahabwa umusaruro runaka, undi ukajyanwa ku isoko, aho nk'umuhinzi ashobora kujyana ku ruganda umusaruro ungana na 80% mu gihe usigaye ungana na 20% usigara iwe mu rugo ukajya gutunga umuryango.

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri w'Intebe avuga ko n'iryo janisha hemejwe ko rivaho kuko ikigomba kubanza ari ugutunga imiryango, ikihaza mu biribwa, ubundi hagakurikiraho gusagurira amasoko.

Ati 'N'iryo janisha naryo twavuze ko rivaho, umuturage agomba kubanza agahinga, yasarura akavuga ati mfite abana aba n'aba, ibi ndabisigaranye, mpaye koperative ibi. Umuntu akagira uburenganzira ku mutungo we n'ubwo ahinga muri koperative.'

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko mu gihe cy'amezi abiri, iki kibazo kizaba cyakemutse nk'uko ari wo murongo wemeranyijweho n'abagize Guverinoma.

Ati 'Ndanabizeza ko kitazamara amezi abiri. Nta koperative izongera kwitwara gutyo, byajemo amanyanga ariko nta koperative izongera kwitwara gutyo, ibyo bintu twabikuyeho.'

Yakomeje agira ati 'Twagiye twumva abaturage bataka, ati natanze ibiro 100 by'umuceri ariko abana banjye baburaye, icyo kintu ntabwo twacyemera mu Rwanda. Icyo wakora cyose, nta koperative izongera gutwara umusaruro, umuturage atarihaza mu biribwa mu muryango we.'

Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbaraga mu gushishikariza abaturage kwitabira gukorera hamwe hagamijwe iterambere rusange.

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-ugomba-guhinga-ngo-koperative-itware-umuceri-we-wose-we-aburare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)