Nta muntu uzadufatira icyemezo cy'uko tubaho - Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu ijambo rye ritangiza Icyumweru cy'icyunamo n'Iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko uhereye ku byabaye bidashidikanywaho, bifitiwe ibimenyetso nk'uko byasobanuwe mu mateka no mu buhamya, "ukuri guhita kumvikana".

Yavuze ko ibyo abantu bakora byose, badashobora guhisha ukuri.

Ati "Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n'abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw'ibyabayeho."

Perezida Kagame yifashishije ubuhamya bwatanzwe n'umwe mu barokotse wagaragaje ibihe bigoye yanyuzemo, avuga ko hari aho byageze abantu bakisanga bagomba guhitamo hagati yo kuba abantu beza cyangwa se abanyakuri.

Ati "Hari umuntu wavuze ngo uramutse ugomba guhitamo hagati yo kuba umuntu mwiza no kuba umuntu w'umunyakuri, icyiza cyaba guhitamo kuba umuntu mwiza, kuko uzahora uri umuntu uvuga ukuri no mu byo akora."

Yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, kuba abantu beza "byari byabuze". Yagaragaje ko bitumvikana uburyo abantu bicwaga bazizwa abo baribo, mu gihe yaba abicaga n'abicwaga bose nta n'umwe wahisemo ubwoko bwe.

Ati "Abantu bicirwaga abo baribo, kandi nta n'umwe aha cyangwa ahandi ku Isi uhitamo kuba icyo abayemo muri ubwo buryo, uko aremwa, nta n'umwe ubihitamo, nta wahisemo kugira ubwoko ubu n'ubu, hari ibyo ushobora kuba, ushobora guhitamo idini, ibindi ariko ntuhitamo kuba uwo muntu wibasirwa."

"Ndetse abo babibasiraga ntibahisemo kuba babarirwa muri ubwo bwoko bundi, n'ibindi nk'ibyo. Rero ni ibintu byumvikana ko ibikomere bikiri bibisi, ariko Abanyarwanda ndabashimira mwese ku kuba mwanga guheranwa n'aya mateka mabi, abantu rero baragerageje bakomeza ubuzima barenga guheranwa no guhora barira, bahitamo kwiyemeza kongera kubaho."

"Abantu bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukora n'ibindi bikomeye cyane rwose mu buryo butandukanye. Bafashe icyemezo cyo kubababarira, ariko ntabwo dushobora kwibagirwa."

Yavuze ko ibyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo, bakarenga ububabare bakiyemeza kubabarira, ari "ibintu bitangaje."

Yakomeje agira ati "Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n'umwe uzadufatira icyemezo cy'uko tubaho ubuzima bwacu. dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka, zitubwira ziti ntimukwiriye na rimwe kwemerera uwo ariwe wese kubabwiriza uko mukwiriye kubaho ubuzima bwanyu."

"Ni urwo Rwanda rwacu, turi abantu bagira Ikinyabupfura, biyoroshya, bazi aho bavuye, ariko ndagira ngo mbabwire ko igihe cyose bamwe muri twe tuzaba tukiriho, tukiri aha, icyo nababwira ni uko tuzabaho ubuzima bwacu, uko dushoboye kose. Ntituzigera twemera ko hari utubwiriziza uko tubaho ubuzima bwacu."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahindutse, rukubaka ubumwe, kandi ko bushyizwe imbere mu guharanira ahazaza.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Band ya gisirikare ni yo yacurangaga muri uyu muhango
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bunamiraga inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bacanaga urumuri rw'icyizere
Urumuri rw'icyizere rushushanya ahazaza h'Abanyarwanda, ruba rugomba kumara iminsi 100 rwaka
Madamu Jeannette Kagame mbere y'uko we na Perezida Kagame bacana urumuri rw'icyizere
Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-uzadufatira-icyemezo-cy-uko-tubaho-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)