Nta we uzabigeraho - Perezida Kagame abwira abashaka gucamo Abanyarwanda ibice - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango, Minisitiri w'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside igihemberwa na FDLR ifashijwe na Leta ya Congo.

Ati ' Umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda n'abakigendera ku ngengabitekerezo yayo, ntabwo urarandurwa kuko Leta ya Congo ifatanya na wo ikanimika urwango n'ubwicanyi byibasira Abanye-Congo b'Abatutsi batuye muri icyo gihugu kubera amateka batahisemo.'

Perezida Kagame yavuze ko abantu badashobora kwiyibagiza ibiri kuba mu nkengero z'u Rwanda, gusa ikibazo gihari ari uko amahanga akomeje kutabyitaho.

Ati 'Ntidushobora kwiyibagiza ko ibintu by'urugomo, imvugo z'urwango, bikiriho kandi ntibiri kure ya hano turi. Nubwo bimeze bityo, hari abantu batitaye ku biri kuba, nk'uko twabibonye mu 1994.'

Perezida Kagame yavuze ko guhakana Jenoside ari ibintu bikorwa abantu babigambiriye, mu gushaka guhakana ukuri ariko ko bikwiriye kurwanywa.

Ati 'Tugomba kurwanya ihakana rya Jenoside kuko ni ibintu bihererekanwa, abakuru babihereza abato. Tugomba kubirwanya kuko uko ni ko amateka yisubiramo.'

Yasabye urubyiruko rw'u Rwanda gushishikarira kwiga amateka, kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi inshingano, kandi ruzi ko rugomba kubazwa icyo rushinzwe.

Ati 'Ngicyo icyo kwibuka twiyubaka bivuze.'

Yavuze ko Abanyarwanda batazigera na rimwe bemera uzagerageza kubacamo ibice. Ati ' Nta nubwo hari uzigera ubigeraho hano na rimwe.'

'Ibi bivuze ko tugomba kwishakamo ibisubizo uko byagenda kose […] mwibuke ko igihe twari dukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose, Isi yose yaduteye umugongo, iratwirengagiza. Icyo ni ikintu cyabayeho mu mateka, kidashidikanywaho, Isi yaradutereranye.'

Yabwiye Abanyarwanda ko ari bo bakwiriye kwigira kandi ko mu myaka ishize bize byinshi ku buryo kubigeraho bishoboka.

Ati 'Niba hari uje kudutera inkunga, turamushima ariko nibatanaza, ntabwo tuzapfa ngo dushire ngo ni uko kanaka ataje kudufasha.'

'Ni yo mpamvu ikintu igihugu cyacu cyize, ni uguhindura ibibazo bikavamo amahirwe yo kugira icyo tugeraho ndetse tugakoresha bike dufite kugira ngo tugere kuri byinshi [...] Nta kintu Abanyarwanda badashobora gutsinda.'

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda baranzwe n'ubutwari, batsinda ibikomeye byari bibasumbirije babasha kwiyubakira igihugu 'gishya kibereye twese'.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-we-uzabigeraho-perezida-kagame-abwira-abashaka-gucamo-abanyarwanda-ibice

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)