"Ntakurira bombo mu ishashi" Nyagatare hari abadakozwa ibyo kugura udukingirizo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bukanguramvaga bw'ikigo k'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bugamije gushishikariza urubyiruko kwifata byakanga bagakoresha agakingirizo, urubyiruko rwo muri Rukomo ntirubikozwa.

Gusa hari bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko bagira ipfunwe ryo kugura udukingirizo.

Bakaba basaba inzego zibishinzwe kubafasha kutubona byoroshye kuko, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

N'ubwo hari abazi ingaruka mbi ziterwa no kudakoresha agakingirizo mu gihe k'imibonano mpazabitsina, hari abandi bagifite imyumvire iri hasi bavuga batebya bati 'Ntakurira bombo mu ishashi' bishatse kuvuga ko iyo bakoreye aho aribwo banyurwa.

Gusa RBC igira inama urubyiruko ko bakifata ntibishore mu mibonano mpazabitsina, gusa igihe kwifata byanze bakibuka gukoresha agakingirizo, iyo utagakoresheje bishobora kubyara ingaruka mbi, harimo nko kubyara imburagihe, ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpazabitsina nka virusi itera SIDA.



Source : https://yegob.rw/ntakurira-bombo-mu-ishashi-nyagatare-hari-abadakozwa-ibyo-kugura-udukingirizo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)