"Ntibashaka ko APR FC itwara shampiyona, sinzi impamvu." Ben Moussa utoza APR FC ntacyo yijeje abakunzi b'iyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umukino wahuje ikipe ya APR FC na Gasogi United bikaza kurangira izi kipe zombi zinganyije 0-0, mu kiganiro umutoza Ben Moussa wa APR FC yikomye imisifurire.

Ben Moussa yatangarije abakunzi b'iyi kipe ko abasifuzi badashaka ko itwara igikombe cya shampiyona. Uyu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023.

Yagize ati 'Si ubwa mbere, buri gihe ni ko biba bimeze. Buri gihe Nsoro ni uko amera, ni we wadusifuriye dukina na Rayon Sports, yemeza igitego kitarenze umurongo. Uyu munsi yakabaye yatanze ikarita itukura ku mukinnyi wa Gasogi [Habimana Hussein wakiniye nabi Bizimana Yannick], hari n'andi makosa menshi.'

Akomeza agira ati' Ni ukuri njye maze kurambirwa n'uburyo abasifuzi bitwara umukino ku mukino, ntibashaka ko APR FC itwara Shampiyona. Sinzi impamvu.'



Source : https://yegob.rw/ntibashaka-ko-apr-fc-itwara-shampiyona-sinzi-impamvu-ben-moussa-utoza-apr-fc-ntacyo-yijeje-abakunzi-biyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)