Igikorwa cyo gusomana ni kimwe mu bikorwa bikorwa n'abishimanye cyangwa abakundana gusa bisaba kwitwararika ndetse no kutabikora uhubutse.
Gusa hari abagira impungenge zo kubasha kumenya niba uwo basomye bamugereye ku ngingo cyangwa se yanyuzwe.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku hintu 10 bizakubwira ko uwo wasomye wamwemeje mbese yanyuzwe n'icyi gikorwa.
1. Umutima we uratera ukabyumva: Aha iyo umuntu wamusomye akanyurwa uzabibwirwa n'uko buri kanya azaba yitsa imitima.
2. Ahitamo gukoresha ibimenyetso by'umubiri kurusha kuvuga ( Body Language) hano iyo umuntu wamusomye akanyurwa uzabibwirwa no kumubona akoresha ibisa nk'amarenga aho gutobora ngo avuge.
3.Arakureba mu maso cyane : Iyo umuntu mwasomanye ari kukureba mu maso cyane ndetse akurebana ubwuzu ni ikimenyetso simusiga ko yanyuzwe.
4. Aguma yitegereza iminwa yawe: Kuguma areba iminwa yawe ni igihamya ko wamugereye ku nyota.
5. Aguma aseka: Guseka ku muntu mwasomanye no igihamya ko yanyuzwe.
6. Yigana ibyo uri gukora: Iyo umuntu wamusomaga ubundi wamurekura akajya akwigana , wakwinanura akinanura ni ikimenyetso cy'uko yari yanyuzwe.
7. Akomeza agusoma hose: Aha na nyuma yo gusomana akomeza agusoma ibice byawe by'umubiri , mu mutwe, ku maboko mu irugu.
8. Ntahagarika kugukoraho umubiri wose akomeza ku kwitsiritaho.
9. Nta numwe uba witaye ku gihe , iyo umuntu wamusomye akanyurwa ntaba yitaye ku gihe mu maze mu bikora cq ahantu muri kubikorera.
10. Azakubwira ko akunda impumuro yawe n'uburyo uzi gusomana.