Umugi wa Kigali ni hamwe mu havugwa ubujura bwitwaje intwaro aho abaturage bategwa n'ibisambo bikabambura ibyabo.
Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ahantu 10 mu mujyi wa Kigali haba ubujura bukabije.
Gisozi munsi ya Kaminuza ya Kigali (ULK) no hafi yo mu Gakiriro.
Gitega mu Kagari ka Cyahafi n'aka Gacyamo mu Murenge wa Gitega.
Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, Cosmos, Rwarutabura n'ahandi.
Mu murenge wa Kimisagara ahitwa mu Kamenge, Katabaro no mu Kagari ka Kimisagara, Kamuhoza.
Remera ahitwa muri Koridoro mu Murenge wa Remera, naho hagaragara indaya nyinshi n'abajura bakorana zo.
Muhima aho bitaDobandi bitewe n'indaya n'abasinzi benshi bakagaragaramo
Gatsata, ahitwa mu Kidelenga mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata n'agace kajya ku Bigega hafi y'igishanga,
Nyabugogo ni agace kadasanzwe karimo Gare gahuriramo urujya n'uruza rw'abantu benshi gahurirwaho n'umurenge wa Muhima, Gatsata, Kimisagara na Gitega ku buryo ari ko kambere karangwamo abajura benshi cyane barimo n'aba-marine.