Iyi yari irimo abantu 44. Impanuka yabaye ahagana saa tatu z'ijoro zo ku wa Kane tariki 13 Mata 2023 mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko ubwo iyi bisi yageraga ku mupaka yasatswe maze umushoferi ayiha undi mukozi bakorana aba ari we uyitwarana umuvuduko mwinshi ahita agonga igiti cyari hafi y'umuhanda igenda yikuba hasi.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yahitanye abantu batatu abandi 29 bagakomereka.
Yagize ati 'Impanuka ikimara kuba twajyanye abantu 34 ku Kigo Nderabuzima ariko nyuma 29 twahise tubohereza ku Bitaro bya Nyagatare.'
Yakomeje avuga ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari abagore batatu ndetse kugeza ubu batari bamenya niba bose ari Abanyarwanda kubera ko ibyangombwa byabo bitaraboneka. Imirambo yabo ngo iri mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Nyagatare.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abantu-batatu-baguye-mu-mpanuka-y-imodoka