Nyagatare: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa gusanirwa inzu zenda kubagwaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari bamwe mubacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyagatare, bashimira Leta ko hari icyo yabafashishije mu mibereho yabo, ariko bagasaba gufashwa gusana inzu zabo kuko zenda kubagwaho.

Mu mudugudu wa Kabare ya mbere mu gace kazwi ku izina rya FARG mu murenge wa Nyagatare, hatujwe bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abahatuye  bashimira Leta ko hari icyo yabafashishije mu mibereho yabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo abo yarihiriye abana babo yubakira n'abatari bafite amacumbi.

Icyakora kubera igihe aya mazu amaze yubatse bigaragara ko ashaje, basaba   Leta ko yabafasha kuyasana kuko yangiritse.

 Umwe ati 'Ikibazo dusigaranye ni amambi yenda kubagwaho. Ikindi se twaba twifuza kirenze gusanirwa ni ikihe? '

Mugemzi we ati 'Ikintu igomba kuba yanamfasha (leta) ni ukuba yansanira ino nzu.'

Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga biri muri gahunda ya buri mwaka yo gusa inzu zangiritse.

Ati 'Umwaka ku wundi tuba dufite ibikorwa twateganyije byo gufasha abarokotse Jenoside, birimo kubakira abadafite inzu n'ubu uyu munsi tuvugana hari izo turimo twubaka Esheshatu (6) zigiye kuzura, hari nizo twavuguruye. Umwaka rero ku wundi uko tubonye abafite ikibazo tukabafasha tukavugurura, uyu mwaka hari izo twavuguruye n'umwaka utaha hari izo tuzavugurura bijyanye n'ahagaragara ko hari ikibazo. Ni ibintu rreo nabizeza ko dushyizeho umutima ari twe ari na Minisiteri ituyobora.'

Izi nzu abatuye mu mudugudu wiswe FARG bazitashye mu mwaka wa 2016 ntizirasanwa, kuba hari izatangiye kwangirika bigaragara ko zikeneye gusanwa imbere hahoze amasima agasaza, guterwa umucanga inyuma kuko wahozeho n'ibikoni bigasubizwaho inzugu.

Valens Nzabonimana

The post Nyagatare: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa gusanirwa inzu zenda kubagwaho appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/04/11/nyagatare-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barasabwa-gusanirwa-inzu-zenda-kubagwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barasabwa-gusanirwa-inzu-zenda-kubagwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)