Nyagatare: Hujujwe ikiraro cyo mu kirere cyatwaye arenga miliyoni 100 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gutaha iki kiraro wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Mata. Ikiraro cyubatswe gifite uburebure bwa metero 60 kikaba gihuza utugari tubiri twa Cyenjojo na Kabare duherereye mu Murenge wa Rwempasha.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwatanze 40% by'amafaranga yubatse iki kiraro mu gihe andi mafaranga angana na 60% yatanzwe n'umushinga wa Bridge to Prosperity.

Bamwe mu baturage bo muri utu tugari bagaragaje akanyamuneza n'ibyishimo byo kuba bubakiwe ikiraro kinyura hejuru y'umugezi w'Umuvumba ahari hari ibiti ari nabyo bagenderagaho bambuka ngo ku buryo byatumaga hari n'abagwaga mu mazi bakaba banahasiga ubuzima.

Shyaka Onesphore yavuze ko byabagoraga cyane kuva mu Kagari ka Kabare bajya kwaka serivisi ku Murenge wa Rwempasha, aho ngo byabasabaga kujya kuzenguruka mu Mujyi wa Nyagatare, urugendo ngo rwabahendaga cyane.

Yakomeje avuga ko Umugezi w'Umuvumba iyo wabaga wuzuye batinyaga kunyura ku biti byari byarashyizweho bagashimira Leta yabafashije kubaka iki kiraro ubu bahise batangira no gukoresha.

Undi muturage yagize ati ' Twakoraga ibirometero umunani tujya kuzenguruka hakurya, ubu rero turashimira ubuyobozi bwadufashije bukatwubakira ikiraro cyiza nk'iki, biradufasha kugenderanirana.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yabwiye abaturage ko gahunda ya Leta ari ukubegereza ibikorwaremezo kandi ko bikorwa biturutse mu byifuzo baba bagejeje ku buyobozi, bikajya mu mihigo y'Akarere kandi bigakorwa. Yabasabye gufata neza iki kiraro bubakiwe bakakirinda kwangirika no kucyangiza.

Yakomeje agira ati ' Iyi ni inzira igiye gufasha abaturage bahinga mu gishanga cy'umuceri kiri hakurya gato cyitwa Muvumba ya 8, ikindi bigiye gufasha mu buhinzi, mu migenderanire abantu babashe kugenda neza, turasaba abaturage kukibyaza umusaruro bakagikoresha neza.'

Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare habarurwa ibiraro bitanu biri kubakwa, aho hari n'ibindi bine byabaruwe ariko byo bitari byatangira gukorwa.

Iki kiraro cyatashywe kuri uyu wa Gatanu
Iki kiraro cyatwaye miliyoni zirenga 100 Frw kinyura hejuru y'umugezi w'Umuvumba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hujujwe-ikiraro-cyo-mu-kirere-cyatwaye-arenga-miliyoni-100-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)