Nyamasheke: Hatangijwe ubukerarugendo bushingiye kuri Kawa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke ku bufatanye n'abandi bafatanyabikorwa mu by'ubukerarugendo, batangije uburyo ba mukerarugendo bajya basura igihingwa cya Kawa, bikabasha kongera amadovize.

Ni ibintu wagirira amatsiko usanzwe utabizi, kimwe n'ibindi byose kuva kuburyo bahumbika ingemwe ya kawa kugeza ivuye mu ruganda igatangira kunywebwa.

Nzabonimpa Theodore, uhagarariye Beyond the Gorilla, kampani ikora mu bijyanye n'ubukerarugendo avuga ko ibi byose bishobora gukurura ba mukerarugendo.

Ati 'Ibihugu byinshi by'Isi hari abanywa ikawa batazi aho iva, ayo matsiko y'uko kawa iboneka, ni byo byatumye Beyond the gorilla experience twamamaza ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi cyane cyane kawa.'

Nyamasheke ni Akarere ka mbere gafite ibiti bya kawa byinshi mu Rwanda, ese hari icyo byaba bigiye gufasha abahinzi ba kawa?

Nyiramana Philomene ni umwe mu bahinga Kawa ati 'Turishima cyane tukanezerwa cyane iyo baje bakaduha ku mafaranga, tukagura nk'isabune n'ibindi ducyeneye.'

Undi muhinzi yunzemo ati 'Abacyerarugendo iyo baje bagasogongera ikawa bakadusigira ku mafaranga, abasha kuduteza imbere, baje muri uyu mwaka.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayezu Joseph Desire, avuga ko uretse kuba bizongera ubukerarugendo bizatuma hari n'abanyarwanda batangira kunywa kuri Kawa.

Ati 'Bazaza mu Karere ari benshi burya amafaranga ariyongera, tugiye guteza imbere ubuhahirane. tuzashyiraho na koperative abahinzi babohe uduseke n'ibindi, bitume hinjira amadevize menshi ndetse bizatuma hari abaturage basoma kuri kawa.'

Nyamasheke igira ibiti bya Kawa bisaga miliyoni 13, uretse kuba ba mukerarugendo bazajya basura uburyo Kawa ibonekamo, hafunguwe n'ahantu abantu bazajya bayinywera hazwi nka 'Coffee Shop' mu ndi z'amahanga.

Sitio Ndoli

The post Nyamasheke: Hatangijwe ubukerarugendo bushingiye kuri Kawa appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/04/12/nyamasheke-hatangijwe-ubukerarugendo-bushingiye-kuri-kawa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-hatangijwe-ubukerarugendo-bushingiye-kuri-kawa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)