Nyamasheke: Umurambo w'umukecuru wari umaze iminsi ashakishwa wasanzwe ku Kivu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mukecuru yabuze ku tariki 7 Mata 2023, agiye kuzitura ihene yari yaziritse hafi y'Ikivu.

Abo mu muryango we babwiye itangazamakuru ko bakeka ko yishwe bitewe n'uko ibyo yari yatwaye byagaragaye ku nkengero z'Ikiyaga ariko we akaburirwa irengero.

Bavuga ko yagiye ku Kiyaga ya Kivu gucyura ihene yari yahaziritse ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ajyanye ibikoresho bifashisha mu koga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Macuba, Harindintwari Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu mukecuru yari amaze icyumeru yaraburiwe irengero.

Yagize ati 'Hashize icyumweru icyo kibazo kibaye. Amakuru dufite ni uko bamubuze yagiye gucyura amatungo ye hanyuma turamushaka turamubura ariko nyuma baza gusanga imyenda ye n'isabune ku nkengero z'Ikivu hashize iminsi aboneka ari umurambo.'

Yongeyeho ko nyuma y'uko umurambo w'uyu mukecuru ugaragaye washyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane uko yapfuye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umurambo-w-umukecuru-wari-umaze-iminsi-ashakishwa-wasanzwe-ku-kivu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)