Nyambo Jesca yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Nyambo Jesca wamamaye muri filime zitandukanye hano mu Rwagasabo yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyambo Jesca avuga ko nk'amashami yashibutse ku giti cy'umuruho bakomeye kandi biteguye kurwanira urwababyaye kandi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ikwiriye kutubera isomo ndetse tugahangana n'abakomeje kuyipfobya.

Nyambo mu butumwa bwe yavuze ko dukwiye gufata mu mugongo cyane ababuze ababo ndetse no kubihanganisha muri ibi bihe bitoroshye turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Source : https://yegob.rw/nyambo-jesca-yatanze-ubutumwa-bwihumure-ku-banyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)