Nyampinga Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko rufite ibyangombwa byo kubaka ahazaza habo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yibukije abakibyiruka ko bafite ibikenerwa byose byabafasha gutera ikirenge mu cy'abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa Miss Mutesi yageneye urubyiruko yavuze ko we n'abakibyiruka muri rusange bakwiriye kwigira ku bwitange n'umurava byaranze abababanjirije mu kubaka Igihugu, yakomeje avuga ko mu myaka 29 ishize u Rwanda rwungutse byinshi kandi bikomeye binyuze mu ndangaciro z'ubuyobozi bwiza.

Yagize ati 'Uyu munsi imyaka 29 irashize u Rwanda rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe muri Jenoside y'indengakamere yabayeho mu mateka.' Tuyobowe n'indangagaciro zacu n' ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwungutse ibintu byinshi kandi bitangaje kuva 1994.

'Mu gihe Twibuka, nitwe bireba nk'urubyiruko kugira ngo tugere ku cyiciro gikurikira, tugahesha agaciro ubwitange ndetse n'umurava byaranze abatubanjirije dukoresha ibyo twahawe mu gukora ibirenzeho kuko twe ubu tuzi neza ko dufite icyo bisaba cyose cyatuma tubikora, haba mu bijyanye n'umutungo ndetse n'impano.'



Source : https://yegob.rw/nyampinga-mutesi-jolly-yibukije-urubyiruko-ko-rufite-ibyangombwa-byo-kubaka-ahazaza-habo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)