Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, nibwo aba bana uko ari 65 bahawe ibikoresho by'ishuri ku bufatanye bw'Akarere ka Nyarugenge n'umuryango witwa Better Education for Deprived Kids.
Ibikoresho bahawe birimo amakayi n'amakaramu, amavuta yo kwisiga na Cotex n'ibindi birimo ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by'ishuri.
Uwamariya Françoise wiga mu mwaka wa Kabiri w'amashuri yisumbuye yabwiye IGIHE ko yishimiye ko yahawe ibikoresho by'ishuri na Cotex kuko bizamufasha gukurikira neza amasomo.
Ati 'Nishimiye cyane ko bampaye amakayi n'amakaramu n'ibindi bikoresho bizajya bimfasha ku ishuri nk'amasabune n'ibindi kuko bizatuma ntsinda binandinde kongera guhangayika kuko hari n'igihe naburaga cotex bikaba ngombwa ko nzisaba bagenzi banjye.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko iyi nkunga yahawe aba bana izafasha ubuyobozi kugabanya umubare w'abana bataga ishuri kubera kubura amafaranga y'ishuri.
Yagize ati 'Icyo biri budufashe ni ukugabanya wa mubare w'abana batiga kubera ubushobozi buke no kugabanya abata ishuri kuko akenshi hari ababura amafaranga y'ishuri bakarivamo.'
Yongeyeho ko iyi inkunga ifite agaciro k'arenga miliyoni 13 z'amafaranga y'u Rwanda arimo miliyoni 4 y'ishuri n'arenga miliyoni icyenda babaguriyemo ibikoresho bizabafasha mu myigire yabo.
Umuyobozi wa Better Education for Deprived Kids, Nyagatare Victor yavuze ko bafashe iki cyemezo cyo kurihira aba bana ishuri nyuma y'uko ubuyobozi bubagaragarije ko hari abana bajya bata ishuri kubera kubura ubushobozi.
Ati ' Bakimara kumenya ibyo dukora baratwegereye batugezaho icyifuzo cyabo badusaba ko twafatanya nabo gufasha abana batishoboye babuze amafaranga y'ishuri nibwo twafashe iki cyemezo cyo kubafasha kugira ngo turwanye icyo kintu cy'uko hari abana bata ishuri kubera ko babuze amafaranga cyangwa ibikoresho.'
Yongeyeho ko bazajya babonana n'aba bana ndetse bazakomeza kubishyurira kugeza barangije kwiga.