Nyaruguru: Kubona irerero byababereye imbarutso y'iterambere mu miryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi aba babyeyi babitangaje kuri uyu wa 25 Mata 2023 ubwo umushinga Young Women's Christian Association of Rwanda (YWCA) ku bufatanye n'Akarere ka Nyaruguru wasuraga irerero ry'Ubumwe, rigahabwa ibikoresho ndetse rikanakorwaho urugendoshuri kubera udushya abarireramo bahanze.

Ingabire Jeannette, umwe mu barerera muri iri rerero akaba n'umuyobozi waryo, yavuze ko rimaze kubageza kuri byinshi nk'imibereho myiza y'abana babo kubera ubumwe bubaranga.

Yagize ati 'Twatangiye iri rerero kubera ko iryo twari twahawe ryari kure, twaje gutangira kwizigamira mu cyiswe terimbere mwana, kuri ubu tubona ibitunga abana mu irerero bivuye mu bwizigame bwacu ndetse tukabasha kugura n'ibindi byadufasha kwiteza imbere mu ngo iwacu nk'amatungo n'ibindi nihereyeho'.

Yakomeje agira ati 'Kuri ubu tukaba dufite n'ibindi bikorwa duteganya gukora duhereye ku bwizigame bwacu bizarushaho kuduteza imbere n'abana bacu bakabaho neza'.

Hagenimana Anselme na we urera muri iri rerero akanizigamira yabwiye IGIHE ko iri rerero uretse kubona aho asiga abana be hizewe we n'umugore we igihe ari mu mirimo yo kwiteza imbere yabashije no kugura amatungo kubera kwizigamira.

Ati 'Mba mu itsinda ryo kwizigamira, kuri ubu maze nagize ihene ibyaye gatatu, mbasha gutanga umusanzu w'ibicyenewe hano ndetse no mu rugo, byumwihariko mbona aho nsiga abana mu gihe ndi mu mirimo ibyangora igihe iri rerero ryari ritaraza'.

Carine Akure umukozi w'umushinga YWCA (Young Women's Christian Association) yavuze ko ibikoresho byatanzwe kubera icyuho cyagaragaye.
Yagize ati 'Ababyeyi batugaragarije ko bagera kwishyira hamwe bakabona ibyo bagaburira abana ariko bakabura icyo barya bicayeho niyompamvu twabitanze kugira ngo tubunganire'.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Byukusenge Assumpta yavuze ko aya matsinda abera ababyeyi inkomoko y'ibisubizo mu kurera abana.

Yagize ati 'Twese dukomeze gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira ry'abana. Aya matsinda bakoze icyo , icyambere ni ukwishakamo ibisubizo byo gutunga aya marerero, niho bakura ibikoresho by'ibanze nk'amakayi n'ibindi mbere y'uko umufatanyabikorwa abiduha, iryo ngiryo n'iterambere ry'imibereho y'umwana arinaryo tuba dushaka, ariko n'ababyeyi amatsinda ababera nk'ikigega bakabona ingoboka n'abagiye bagira abana bacuka bakava mu marerero bakajya mu mashuri abanza'.

Kuri ubu kuri iri rerero ry'Ubumwe hakaba harashinzwe amatsinda abiri yo kwizigamira harimo: 'Tera imbere mwana' na 'Ntangire kare ntahura n'ibibazo' yose hamwe akaba akora hashingiwe ku myaka y'umwana umubyeyi wizigama afite ndetse no kugira ngo umwana akomeze agire imiberho myiza.

Mu karere ka Nyaruguru kuri ubu habarurwa amarero asaga 1031 yegamiye ku ngo na 77 yegamiye ku bigo by'amashuri. Aka karere kakaba kuri ubu gafite intego yuko mu 2024 kazaba karavuye kuri 39% kageze kuri 19% by'abana bagwingira mu bizifashishwa kugira ngo uyu muhigo weswe hakaba harimo n'amarero icyarimwe n'ibigo mboneza mikurire by'abana.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-kubona-irerero-byabereye-imbarutso-y-iterambere-mu-miryango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)