Nyuma y'ibyabaye ku muhanda wa Muhanga-Ngororero byatumye uyu muhanda uba uhagaritswe gukoreshwa  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ibyabaye ku muhanda wa Muhanga-Ngororero byatumye uyu muhanda uba uhagaritswe gukoreshwa.

Imvura nyinshi yaguye kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023, amazi akuzura umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, Polisi y'u Rwanda iramenyesha abakoresha uwo muhanda ko utakiri nyabagendwa.Nyuma y'uko uwo muhanda ufunzwe n'ibiza by'imvura, Polisi iramenyesha abakoresha iyo nzira gushaka undi muhanda, mu gihe hagishakwa ibisubizo by'icyo kibazo.

Ni mu itangazo Polisi yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho igira iti 'Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu utari nyabagendwa, Muragirwa inama yo gukoresha indi mihanda. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore.



Source : https://yegob.rw/nyuma-yibyabaye-ku-muhanda-wa-muhanga-ngororero-byatumye-uyu-muhanda-uba-uhagaritswe-gukoreshwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)