Onana Onashu Shaddy Boo Mbabazi Shadia: Onana yatumye abanyamakuru bacika ururondogoro ubwo yatsindaga igitego cya 3(video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports witwaye neza cyane ubwo bakinaga n'ikipe ya Police FC mu mukino wa 1/4 w'igikombe cy'Amahoro maze bakayitsinda ibitego 3-2 uyu mukinnyi yabatijwe amazina y'umunyamideli ukomeye cyane hano mu Rwanda.

Rutahizamu wa Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana ukomoka mu gihugu cya Ghana yabatijwe amazina y'umunyamideli ukomeye cyane hano mu Rwanda Mbabazi Shadia uzwi cyane ku izina rya Shaddyboo ubwo yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira yarahawe na Luvumbu maze agacenga bamyugariro bose b'ikipe ya Police FC imaze iminsi ihondangura amakipe yibihangage hano mu Rwanda.

Abanyamakuru ba radio y'igihugu radio Rwanda batakagije uyu rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports mu buryo budasanzwe maze bavuga amazina ya Shaddyboo yose mbere y'uko uyu rutahizamu atsinda igitego.

Na we iyumvire uko byari bimeze:



Source : https://yegob.rw/onana-onashu-shaddy-boo-mbabazi-shadia-aya-niyo-mazina-umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-yiswe-ubwo-yatsiga-igitego-cya-3/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)