Oobe Girindubho Moroo wafatwaga nk'umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi muri Afurika, akaba n'ingaragu ya Mbere ishaje ku Isi yitabye Imana ku myaka 146.
Oobe Giridubho Moroo wavutse mu 1877 mu mudugudu wa Nderi muri Aru mu ntara ya Ituri,muri Rupubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( DRC) amarayo ubuzima bwe bwose. Nyuma amaze kwamamarara ku mbuga nkoranyambaga, yimuriwe i Kinshasa , ari naho yapfiriye kuwa Gatandatu azize uburwayi.
Nubwo abantu benshi bavuga ko Moroo ariwe muntu wari ukuze ku Isi, ugeza ubu, ahagiho ku mugabo ukuze ku Isi gafitwe na Juan Vicente Pérez, umuhinzi w'imyaka 112 wo muri Venezuwela, wavutse ku ya 27 Gicurasi 1909 mu mujyi wa El Cobre, muri leta ya Tachira (mu burengerazuba), nk'uko Guinness World Records ibitangaza.
Source : https://yegob.rw/oobe-moroo-wari-ingaragu-ya-mbere-ikuze-ku-isi-yitabye-imana-ku-myaka-146/