umugore wubatse yasanzwe yapfiriye mu nzu y'abapadiri nyuma yo kubeshya umugabo we ko agiye gushyingura, naho we yigiriye kwirebera Padiri mu rugo iwe.
Nk'uko tubikesha newslexpoint, Padiri Abel Mwelwa yatumiye uwo mugore wubatse mu rugo rwa Paruwasi mu ijoro ryo kuwa kane Mutagatifu. Musenyeri Alick Banda wa Arikidiyoseze (Archdiocese) ya Lusaka yahisemo kumuhagarika ku mirimo ye nyuma y'uko inkuru ibaye kimomo.
Padiri Mwelwa yakiriye ubutumwa bumuhagarika kuba umuvugabutumwa wa paruwasi ya Kaunda. Bwagiraga buti: 'Ndikugira ngo mbamenyeshe ko nyuma y'ibyabaye, umupadiri Abel Mwelwa ahagaritswe ku mirimo ya Kiliziya yakoreraga muri Paruwasi ya Kaunda. Nkuko amategeko ya arikibisikopi ya Lusaka abigena'.
Biravugwa ko uyu mukozi w'Imana, yaba yarateye imiti uyu mugore, kugira ngo amukuriremo inda.
Source : https://yegob.rw/padiri-yasambanyije-umugore-wamusuye-abeshya-ko-agiye-gushyingura-kugeza-amwishe/