Papa bamukubise inyundo y'imisumari mu mutwe nirebera - Bishop Brigitte #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba Mukuru w'Itorero Imbaraga z'Imana mu Rwanda (The Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte yavuze uburyo yiboneye se interahamwe zimukubita inyundo y'imisumari mu mutwe.

Ni mu buhamya yahaye ikinyamakuru ISIMBI agaruka ku buryo yibukira se ku Rwibutso rwa Musave muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Brigitte yavuze ko nubwo bavuga ko se yaguye Gikomero ndetse ni yo bibutse ajayo ariko we yiboneye n'amaso ye bamukubita inyundo y'imisumari mu mutwe.

Ati "nka papa nakurikiranye amakuru batubwira ko yaguye Gikomero ni yo bagiye kwibuka njyayo, ariko hano narabyiboneye n'amaso yanjye, mbona ko musize Rumirabahashya."

"Ni yo mpamvu ngomba kuza nkamushyiraho ururabo nkumva umutima wanjye urishimye nubwo umubiri we waba warajyanywe ahandi ariko agace yaguyemo ni aka, bamukubise inyundo y'imisumari ndeba, apfa ndeba, ndaza murengaho mureba, rero iyo nje nkarumushyiraho ndavuga ngo umutima wanjye uraruhutse."

Ubuhamya burambuye bwa Bishop Brigitte



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/papa-bamukubise-inyundo-y-imisumari-mu-mutwe-nibera-bishop-brigitte

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)