Yabivuze kuri uyu wa 19 Mata, ubwo abayobozi bakuru ba ADEPR, abakozi n'abapasiteri bo mu Rurembo rwa Huye [rugizwe n'uturere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe] basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.
Ni igikorwa ADEPR ivuga ko cyiyongera ku byakozwe n'ibiteganyijwe mu rwego rwo kwiga no gusangira amateka kimwe no kugaragaza ko iri torero ryifatanyije n'Abanyarwanda mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri ahahoze ishuri ry'imyuga, rwatoranyijwe nka rumwe mu zifite ibimenyetso n'amateka byivugira bitewe n'ubukana bwa Jenoside yahabereye n'uburyo ibyo bimenyetso byabungabunzwe.
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Murambi, Mugabarigira Stanley, yasobanuye ko mu batutsi bagera ku bihumbi 50 bari bahungiye i Murambi harokotsemo abatarenze 34.
I Murambi hitabajwe imashini zicukura ibyobo byo kujugunyamo imibiri yabo [bimwe biragaragara muri uru rwibutso kuko byabungabunzwe] bikorwa n'abagororwa bakuwe muri Gereza ya Gikongoro nk'uko Mugabarigira yakomeje abisobanura mu kiganiro yahaye aba bayoboke ba ADEPR.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Isaïe Ndayizeye , yavuze ko gusura urwibutso nk'uru bakareba ibyabaye bifasha mu guha uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi, kubona ibikenewe gukorwa no kwibaza ibyatumye Jenoside igerwaho.
Ati "Ntabwo ari ikintu cyo kwirengagizwa kuko ubutumwa bwiza bubereyeho gukemura ibibazo bihari. Nta kibazo cyaduteye ingaruka zirenze izo twatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni yo mpamvu imyigishirize yose n'ibikorwa bitandukanye bikwiye kuba bifite aho bihuriye no gukemura icyo kibazo."
Pasiteri Ndayizeye yavuze ko uba ari n'umwanya wo kuganira "tukibaza ku cyabaye kugeza ubwo Itorero riceceka mu gihe hatangwaga inyigisho zitanya abantu nyamara Bibiliya isanzwe yigisha urukundo."
"Tugomba kwibaza ngo 'habaye iki cyatumye insengero zimwe zicirwamo abantu, bamwe mu bapasiteri bakabigiramo uruhare?' Ikibazo ni uko tutaragera ku rwego rwo kuvuga 'oya' no ku bintu bito. Urasanga mu 'bariye' imfubyi n'abapfakazi harimo abaririmbyi, abibye amasoko barabwiriza ku ruhimbiâ¦Mbese inyigisho dutanga ni izifasha abantu kuvuga 'oya' ku bintu bidakwiye?"
Umukozi ushinzwe isanamitima, ubuzima n'ubumwe n'ubwiyunge muri ADEPR, Emmanuella Mahoro, yavuze ko Itorero ryagize ubugwari bityo ko kujyana abapasiteri ku rwibutso ari ukwemera gutsindwa no kurebera hamwe icyakorwa mu guhangana n'ingaruka.
Ati 'Ntabwo twakwirirwa tubisobanura Itorero ryaratsinzwe mu gihe cya Jenoside ni yo mpamvu ubona kiliziya n'insengero zabaye inzibutso. Twemera gutsindwa kwacu nk'Itorero ariko na none twebwe abahari tuzabazwa iby'iki gihe. Ni yo mpamvu tuzana abapasiteri n'abayobozi bose kugira ngo twigire hamwe icyo Itorero ryakora mu gusohoka muri za ngaruka, dufungure urubuga abantu baganire kugira ngo bwa bugwari twagize butazongera.'
Mahoro yavuze ko gusura uru rwibutso ari bumwe mu buryo bwo kuvura ibikomere binyuze mu gufasha umuntu guhura n'ibyabaye. Mu bimenyetso biranga uwahungabanye ngo harimo no kwanga guhura n'amateka ye ariko nyibishoboka gukiza ihungabana mu gihe umuntu arihunga.
ADEPR iteganya ibikorwa bitandukanye mu minsi 100 yo kwibuka birimo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye basanirwa cyangwa bubakirwa inzu, kuboroza inka n'ibindi bizatwara agera kuri miliyoni 170 z'amafaranga y'u Rwanda. Hari kandi gahunda zo kwibuka zizabera ahantu 143 hirya no hino mu gihugu.
Itorero kandi ngo rizakoresha iminsi 100 yo kwibuka rifasha Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko kumva no gusobanukirwa amateka no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside ihererekanywa mu buryo butandukanye.