Patrick wo mu runana ayoboye urutonde rw'ibyamamare nyarwanda 10 bikunzwe cyane kuri Instagram[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubuga rwa Instagram kuri ubu rumaze kwanikira izindi mbuga nkoranyambaga gukoreshwa ku rwego rwo hejuru aho magingo aya uru rubuga rumaze kugira abayoboke barenga 2 biliyoni z'abakoresha uru rubuga , uyu munsi twabateguriye urutonde rw' bamwe mu banyarwandakazi n'abanyarwanda bakurkirwa n'abantu benshi ku rukuta rwabo rwa Instagram..

Imbuga nka Facebook,TikTok, Twitter, Pinterest na Snapchat ziri mu zikoreshwa n'abantu benshi gusa Instagram niyo ikunzwe cyane gukoreshwa n'ibyamamare, bikurikirwa n'abakunzi batandukanye baba bakeneye kumenya ubuzima babayemo.

Ibyo ukoresha izi mbuga ashyiraho, ibikorwa bye bya buri munsi, nibyo bituma hari abantu benshi bamukurikira. UMURYANGO wabakoreye urutonde rw'abantu 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram mu Rwanda.

1. Shaddy Boo
ShaddyBoo niwe munyarwandakazi uyoboye abandi kuri uru rubuga rwa Instagram aho akurikirwa n'abarenga Miliyoni. Azwiho kuba agirana ibihe byiza na bamwe mu bahanzi b'ibyamamare bagenderera u Rwanda barimo Diamond Platnumz, Davido n'abandi.

Muri 2016 yaravuzwe cyane ku mbuga nkorambaga bitewe n'imvugo 'odeur ya Ocean' yakoresheje mu kiganiro ku yahoze ari Royal TV. Ari mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram aakab ari nawe uyoboye abandi bose mu Rwanda aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 305. Ibyo akunze gusangiza abamukurikira ni amafoto n'amashusho atandukanye yiganjemo amugaragaza ari kubyina acugusa amabuno, ari mu byumba bya hoteli zitandukanye, mu tubari n'inshuti n'andi amugaragaza nk'umugore ubayeho mu buzima buhenze.

2.Meddy
Ngabo Medard uzwi nka Meddy ni umuhanzi w'umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika. Kuva yatangira kumenyekana muri 2009 yakunzwe n'abantu batari bake biganjemo igitsina gore bitewe n'ijwi rye. Kuri akurikirwa n'abantu bagera ku bihumbi 905. Ku rukuta rwe rwa Instagram.

3.The Ben
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben nawe ari mu gatebo kamwe na Meddy (bose bakorera umuziki muri Amerika) ndetse nawe ijwi n'igihagararo bye byahogoje umubare munini w'abakobwa. Benshi bamukundira uburyo yicisha bugufi ku buryo bukomeye. Akurikirwa n'abantu 753 akaba akunze kubereka ibijyanye n'ibikorwa bye bya muzika. Kuri ubu ari mumunyenga w'urukundo na Miss Uwicyeza Pamella bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.

4.Kate Bashabe
Kate Bashabe kuri instagram akoresha izina rya Katepyt. Ni umukobwa w'ikimero dore ko yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge. Ni rwiyemezamirimo, afite iduka ricuruza imyenda n'imitako rya Kabash fashion House.

Kuri Instagram akurikiwe n'abantu ibihumbi 646. Abamukurikira bakunze kubona amafoto ye amaneshi aba yamamaza imyenda icuruzwa mu iduka rye, amashusho ye ari mu myitozo ngoraramubiri, ari mu ndege, cyangwa mu bihugu bitandukanye bya kure cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika n'Ubufaransa.

5.Miss Mutesi Jolly

Miss Mutesi jolly uza kwisonga mu bakobwa Bambara neza bakaberwa yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2016, ni umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kumbuga nkoranyambaga ndetse aza no mubakobwa bavuga rikijyana mu Rwanda.

Kuri ubu akurikirwa n'abantu ibihumbi 627 ku rukuta rwe rwa Instagram.

6..Butera Knowless
Butera Ingabire Jeanne (Knowless) ni umugore w'umuririmbyi umaze kubaka ibigwi mu muziki wo Rwanda. Ashyirwa mu bahanzikazi ba mbere mu Rwanda bafite uburanga buhebuje. Akurikirwa n'abantu ibihumbi 670. Akunze gushyiraho amafoto ye, ay'umugabo n'umwana (ntiyerekana isura), inshuti zabo n'andi agaragaza ibikorwa bye bya muzika.

7.BRUCE MELODIE
Uyu muhanzi w'imyaka 32 y'amavuko, avuga ko iyi myaka ya Bruce Melodie ari iy'ibikorwa by'indashyikirwa akamwifuriza gukomeza gutsitara amano mu rugendo rwe rw'umuziki.

Kuri ubu akurikirwa n'abantu ibihumbi 845 ku rukuta rwe rwa Instagram , sibyo gusa kandi n'umuhanzi ukunzwe na rubanda nyamwishi.

8.Sandrine Isheja
Sandrine Isheja asanzwe ari umunyamakuru w'imyidagaduro kuri Kiss FM , akaba kandi ari umushyushyarugamba , n'umubyeyi w'abana 2 babahungu akurikirwa n'abantu ubihumbi 473 .

9.Anita Pendo
Anita Pendo ni umunyamakurukazi wa RBA, akaba Umu-DJ n'umushyushyarugamba ukundwa n'abatari bake, bitewe n'amashagaga aba afite imbere y'imbaga. Uyu mugore wabana 2 akurikirwa n'abantu ubihumbi 568. Akunze gusangiza abakunzi amafoto atandukanye , imirongo yo muri Bibiliya, amagambo yavuzwe n'abandi, amafoto n'amashusho asekeje.

10.Sibomana Emmanuel (Uzwi nka Patrick mu kinamico Urunana).

Ku myaka 38 y'amavuko Sibomana Emmanuel uzwi nka Patrick mu runana ari mubanyarwanda 3 bakurikirwa n'abagera kuri Miliyoni kurukuta rwe rwa Instagram.

Nubwo atavugwaga cyane mu itangazamakuru, we ubwe ni itangazamakuru kuko uretse kuba ari n'umunyamakuru ni umukinnyi w'ikinamico urunana inyura kuri Radio Rwanda na BB Gahuzamiryango.

Mu kiganiro aheruka kugira The Choice live yahishuye ko yahishuye ibanga yakoresheje kugirango akurikirwe n'abantu benshi batandukanye ndetse n'inyungu akura ku kuba afite abamukurikirana benshi ku rubuga rwa Instagram. Sibomana Emmanuel yatubwiye ko ubuzima bwo kwamamara yabutangiriye kuri Radio nyinshi yagiye akoraho.

Yagize ati:"Natangiye kuvugira kuri Radio mu mwaka wa 2007 icyo gihe hari kuri radio Salus ariko ntabwo nakoragaho nk'umunyamakuru w'ibihe byose ahubwo kwari kwishimisha no kwimenyereza nk'umuntu urikunda" .

Akomeza avuga ahandi hose yakoze nk'umunyamakuru harimo Radio TV 10 mu mwaka wa 2014, Hot Fm mu mwaka wa 2016, Radio na Television Isango Star, ndetse akora no ku Isibo TV akora ibyegeranyo Isoko y'ubwamamare.

Uretse kandi kuba yarabaye umunyamakuru, Sibomana Emmanuel yigaruriye imitima y'abantu ubwo yinjiraga mu bakinnyi b'ikinamico Urunana aho akina yitwa Patrick akaba yarahereye mu mwaka wa 2012.

Ati " Natangiye kera ndi umwana nkunda urunana njya kuvumba mu baturanyi radio, mu mwaka wa 2010 nibwo nanditse nsaba gukina mu runana bansubiza nyuma y'imyaka ibiri, hanyuma nkora ikizamini ndagitsinda ntangira gukina mu runana gutyo".

Mu mwaka wa 2017, nibwo Sibomana yahawe amahugurwa y'ukuntu ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga zakoreshwa neza zikabyarira inyungu uzikoresha.

Sibomana Emmanuel yavuze ko ibanga yakoresheje nta rindi ari kuba yarabyize ndetse no gufashanya buri wese akerekera mugenzi we icyo ashoboye.

Ati "ibanga rya mbere nakoresheje ni ukubyiga nkamenya uko imbuga nkoranyambaga zikora, igihe cyo kugira icyo ushyira kuri izo mbuga nkoranyambaga"

Akomeza avuga ko hari ubundi buryo yakoresheje bwatumye abantu bamenya ko afite konti ya Instagram ndetse no gutuma abantu benshi bayimenya.

Ati " ubundi buryo nakoresheje ni Hashtag, gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibintu biryoheye ababibona, nakoresheje imipira yariho ibirango bya Instagram yange nkayiha abantu bakajya bayambara uwo bahuye akifuza kumenya uwo ndiwe".

Imbogamizi Sibomana Emmanuel yahuriye nazo mu kwiteza imbere abikesha imbuga nkoranyambaga.

Sibomana yavuze ko hari byinshi bimubera imbogamizi ku mbuga nkoranyambaga aho hari abashaka kumushora mu butinganyi, abashaka ko konti ye bayifunga ndetse n'izindi nyinshi.

Ati "iyo umaze kugira abagukurikirana benshi, hari abahita bashaka kugushora mu ngeso zitari nziza, hari ubutumwa bwinshi nakiriye bwansabaga ko najya mu butinganyi"

Akomeza agira ati "uretse n'ibyo, hari abansebya kuko maze gutera imbere ndakeka wabibonye ko barimo bavuga ko ari abahinde bakurikirana gusa, hari n'abashaka kwinjira kuri konti yange ngo bayifunge"

Avuga ku kibazo cy'abavuga ko abamukurikirana afite yabaguze, yemeje ko atabagura akurikije n'ubumenyi afite.

Ati "sindusha amafaranga ba Meddy na The Ben, sinyarusha bano batwika, kandi ntabwo nabona amafaranga yo kugura abamukurikirana kuri Instagram. Ababivuga ni ukubima amatwi nkakora ibinteza imbere"

Yakomeje avuga ko kandi uretse izo mbogamizi ziri rusange, izindi ahura nazo we ku giti cye harimo nk'ibikoresho bicye, abamamaza batari bamenya agaciro k'imbuga nkoranyambaga.

Ni izihe nyungu Sibomana Emmanuel akura ku mbuga nkoranyambaga.

Sibomana Emmanuel avuga ko imbuga nkoranyambaga zimutunze ndetse zikamufasha gukemura ibibazo bye bya buri munsi.

Ati "Imbuga nkoranyambaga niho nkura ubuzima bwange bwa buri munsi, amafaranga yo kuntunga, ayo kwishyura inzu, ndetse n'andi yose nkenera. Ku mbuga nkoranyambaga niho nkura ubuzima bwange bwa buri munsi."

Sibomana Emmanuel agira abantu inama cyane cyane urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bibinjiriza gusa aho kuhatwikira kandi bitinjiza.

Indi nama ya Sibomana Emmanuel ni ukwirinda no kunonosora ibyo abantu bandika ku mbuga nkoranyambaga zabo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/patric-wo-mu-runana-ayoboye-urutonde-rw-ibyamamare-nyarwanda-10-bikunzwe-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)