Perezida Kagame arashaka ko haboneka umusimbura we muri FPR INKOTANYI no ku Buperezida #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yashyimiye abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bongeye kumuhundagazaho amajwi avuga ko icyizere gikomeye bamugiriye kuva kera gituma yumva abafitiye umwenda.

Ibi yabivuze mu ijambo ryasoje amatora yakurikiye Inama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.

Perezida Kagame yagize ati "Ndabashimiye icyizere mungirira, kuva keraaa.Kuva icyo gihe cyose kugeza n'uyu munsi,ndabashimira,birashimisha ibyo ntibisubirwaho."

Yakomeje agira ati "Iyo mwanshyizemo icyizere nk'iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere,imirimo, hakaza n'ikindi gitandukanye n'ibyo.Numva mfite umwenda,numva hari ikintu mu byiza tugenda twuzuza hamwe,bishingiye kuri icyo cyizere,hari ikikibuze tugomba guhora dushakisha uburyo bwo kukibona.

Icyo mvuga niki?,dufite inshingano nk'umuyobozi wanyu mushyiramo icyizere kingana gutyo. Mfite umwenda wo kuvuga ngo yiba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk'ibyo muntorera gukora. Ni cyo nshaka kuvuga.Birasa nkaho hari icyaha mfite.

N'ukuvuga ngo wananiwe gukorana nabo ukorana nabo ku buryo twibonamo abandi bashobora gukora nk'ibyawe,nk'ibyo tugusaba gukorana nawe.Nicyo nashakaga kuvuga.

Iteka ko dushaka Chairman hakaza Kagame,ubundi mu buryo busanzwe kuki bitaba byiza ariko hari icyo kintu...Ndanabyifuza ko byaba no ku buyobozi bw'igihugu.

Iteka uko bigenda gutya,uko ngaruka mu nshigano mumpaye,mumfashamo cyangwa munshyigikiramo.Uwo mwenda wo kugera kuri ibyo niko ugenda wiyongera.

Dusanzwe tubwizanya ukuri,niyo mutabikora njye ndabikora.Ndagira ngo rero ngo namwe mukomeze mubitekereze,nyibikabe ibintu bihita tukishima.Hari impamvu nyinshi zigomba gutuma twishima.

Twakwishima ariko jya wishima nurangiza wibaze.Ibyo nibyo bivamo kubaka ibizaramba igihe kirekire cyane.Nubu nibyo twubaka bizaramba ariko iyo ukemuye icyo kibazo biramba byiyongereyeho."

Perezida Kagame yavuze ko mu 2010 ubwo FPR Inkotanyi yakoreraga inama kuri Petit Stade, nabwo baganiriye ku wagombaga gutorerwa kuyobora umuryango na Perezida,ko nabwo yabasabye ko bakwishakamo ukundi byagenda, ko byamushimisha.

Ati 'Nababwiye ngo twishakemo n'ukundi byagenda. Njyewe ndashaka kubabwira ko njye byanshimisha,hanyuma tugashaka ubundi buryo twafashamo ubuyobozi bw'igihugu cyacu.''

Perezida Kagame yatorewe kuba Chairman wa FPR Inkotanyi ku majwi 99,8 mu gihe Sheikh Abdul Karim Harerimana bari bahanganye yagize 0,02%.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 2102 ni bo batoye. Perezida Kagame yatowe na 2099, Harerimana abona amajwi atatu.

Ubwo yari amaze gutorwa, Umukuru w'Igihugu yashimye abari basanzwe mu mirimo yo kuyobora FPR Inkotanyi ndetse 'n'akazi twakoranye'.

Yashimiye Ngarambe François wari Umunyamabanga Mukuru na Bazivamo Christophe wari Vice Chairman, ku muhate bakoranye akazi ndetse ashimangira ko iyo bashaka kongera kwiyamamaza 'bari gutorwa'.

Uwimana Consolée yatorewe kuba Visi Chairman w'Umuryango RPF Inkotanyi mu gihe Gasamagera Wellars atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/birasa-nkaho-hari-icyaha-mfite-perezida-kagame-avuga-ku-guhora-atorerwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)