Uzaba ari umwanya mwiza wo kugirana ibiganiro n'abategetsi nka Patrice Talon na Colonel Mamadi Doumbouya bayoboye ibyo bihugu.
Umukuru w'Igihugu agiye gusura Bénin, mu gihe umubano ushingiye kuri dipolomasi umaze igihe ugenda uba mwiza hagati ya Kigali na Cotonou.
Ibihugu byombi byatangiye kugenderana muri 2017, ubwo Perezida Patrice Talon wa Bénin yagiriraga uruzinduko rw'akazi hano mu Rwanda.
Ni uruzinduko mu mwaka ushize wa 2022 rwakurikiwe n'ibiganiro byahuje ba Perezida Paul Kagame na Talon, ubwo bahuriraga i New York aho bombi bari bitabiriye inama yahuzaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umugabane wa Afurika.
Mu gukomeza gushimangira umubano n'u Rwanda, muri Nyakanga umwaka ushize kandi Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI usanzwe ari Umugaba Mukuru w'Ingabo za Bénin yagiriye uruzinduko rw'akazi i Kigali, rukurikirwa n'urwo muri Nzeri rw'Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin, Soumaila Allabi Yaya.