Ibiro bya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko ibi birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette bakiriye ku meza Kainerugaba mu kwizihiza isabukuru ye.
Ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, nibwo Gen.Muhoozi yageze mu Rwanda ari kumwe n'iri tsinda ayoboye ririmo Minisitiri w'Ubutabera, Norbert Mao; Minisiteri w'Umutekano, Maj Gen Jim Muhwezi; umunyamakuru uzwi cyane Andrew Mwenda [Umuvugizi w'Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa muri MK Movement], Lilian Aber, Mubyara we Alexander Mukonzi Akandwanaho, umushoramari Geoffrey Kalugira, Eng. Joel Aita, Elison Karuhanga n'abandi.
Ubwo yari ageze mu Rwanda, Gen Kainerugaba yakiriwe ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali n'Umuyobozi w'Umutwe w'Ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu, Maj Gen Willy Rwagasana ndetse n'Umuvugizi w'Igisikare cy'u Rwanda (RDF) Brig Gen Ronald Rwivanga.
Ibi bikomeza kugaragaza ko hari umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi aho hagaragara kugenderanirana hagati y'ababituye n'abayobozi babyo.
Uyu mugabo w'imyaka 49 yavutse ku wa 23 Mata 1974, avukira muri Tanzania. Yarwanye intambara zitandukanye mu gihugu cye n'ahandi ubu akaba afite ipeti rya General.
Kwizihiriza isabukuru mu Rwanda abifashijwemo na Perezida Paul Kagame akunda kwita Nyirarume, ni amahirwe akomeye kuri we; kandi agaragaza ko amukunda cyane.
Gen. Muhoozi akunze kumvikana kenshi avuga ko u Rwanda ari igihugu akunda cy'abavandimwe, kandi cy'inshuti bityo bikamuha imbaraga n'urukundo bituma ahora atekereza u Rwanda no gukoreramo bimwe mu birori bye bimushimisha. Â
Perezida Kagame na Madamu bakiriye Gen. Muhoozi n'itsinda ayoboye, mu birori byo kwizihiza isabukuru ye
Perezida Kagame na Madamu bafashije Gen. Muhoozi kwizihiza imyaka 49 ishize abonye izuba, bakase 'Cake'
Gen. Muhoozi yashimye umuryango wa Perezida Kagame wamufashije kwizihiza byihariye isabukuru ye y'amavukoÂ
Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi wizihiza isabukuru y'imyaka 49