Perezida Kagame na Madamu bunamiye Intwari za Bénin (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023, ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwabo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Les Jardins de Mathieu mu Mujyi wa Cotonou, bunamira intwari ziharuhukiye zirimo abagabo n'abagore bitangiye igihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

Banasuye kandi Agace ka Esplanade de l'Amazone, ahari ikibumbano cya metero 30 kiri mu ishusho y'indwanyi y'umugore, gishushanya umuhate, gukunda igihugu n'ubutwari bw'abagore bo muri Bénin yaba ababayeho n'abariho ubu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batambagijwe utu duce ndetse banasobanurirwa amateka yatwo n'icyo avuze ku gihugu.

Les Jardins de Mathieu na Esplanade de l'Amazone ni ibikorwa bibitse amateka y'intwari za Bénin, byatashywe na Perezida w'iki gihugu, Patrice Talon, muri Nyakanga 2022.

Agace ka Les Jardins de Mathieu kitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Gen Mathieu Kérékou. Uyu yayoboye iki gihugu mu bihe bibiri bitandukanye birimo mu 1972-1991 no mu 1996-2006. Yitabye Imana mu 2015.

Kashyizweho by'umwihariko mu guha icyubahiro intwari zitangiye igihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

Ingingo yo guhashya iterabwoba iri mu zaganiriweho mu biganiro byihariye byahuje Perezida Kagame na mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko abizi ko hari ibibazo by'iterabwoba muri Afurika y'Iburengerazuba Bénin iherereyemo ariko ko atari ho honyine.

Mu gushaka umuti w'ibi bibazo, Umukuru w'Igihugu yavuze ko bisaba ubufatanye bw'ibihugu haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hanze yako.

Yagize ati "U Rwanda rufite ingabo ziri muri Centrafrique, muri Mozambique, Sudani y'Epfo n'ahandi. Kubera iyo mpamvu n'amateka yacu twubatse ubushobozi, [nta gukabya guhari] kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by'umutekano dufatanyije n'ibindi bihugu. Ni muri urwo rwego twiteguye gufatanya na Bénin haba mu gihugu imbere no mu karere mu bushobozi bwacu."

Perezida Kagame yavuze ko uretse Bénin, u Rwanda rushobora gufatanya n'ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo by'ibibazo by'umutekano.

Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yavuze ko atari ibanga ko Bénin ifite ibibazo by'umutekano bituruka mu Majyaruguru yayo ishobora gufatanyamo n'Ingabo z'u Rwanda mu kubishakira ibisubizo.

Yahamije ko na rwo rwanyuze mu bikomeye igihe kitari gito, ariko kuri ubu ingabo zarwo zikaba zifite ubunararibonye mu micungire y'umutekano.

Ati "Ingabo z'u Rwanda zifite ubunararibonye, zagiye muri Centrafrique, Mozambique n'ahandi. Haba mu bya gisivile cyangwa ibya gisirikare dushobora guhererekanya ubushobozi mu gukemura ibibazo dufite."

"Nta mupaka dufite muri ibyo. Niba hari Abanyarwanda bakora muri Bénin mu nzego za gisivile kubera iki batakora no mu nzego za gisirikare? Birakorwa bigatanga umusaruro ahandi, kubera iki bitakorwa hano?"

U Rwanda na Bénin bifitanye umubano mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka, kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakaro n'ibindi. Ibihugu byombi byakuyeho viza mu koroshya imigenderanire.

Perezida Kagame arasoza uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin, akomereze i Conakry muri Guinée.

Agace ka Les Jardins de Mathieu kitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Gen Mathieu Kérékou. Aha Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahaga icyubahiro Intwari z'iki gihugu
Iki gikorwa bagikoze ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023, ku munsi batangiyeho uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye Les Jardins de Mathieu mu Mujyi wa Cotonou
Perezida Kagame na Madamu bunamiye Intwari za Bénin
Abanya-Bénin bitangira igihugu bashyiriweho ahantu ho kubazirikana no guca agaciro ibikorwa byabo
Basobanuriwe amateka y'abagizwe intwari muri Bénin n'ibigenderwaho
Madamu Jeannette Kagame yateze amatwi yumva ibisobanuro bikubiyemo amateka y'intwari zo muri Bénin
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahawe ibisobanuro bitandukanye ku hantu h'amateka basuye
Esplanade de l'Amazone yatashywe na Perezida wa Bénin, Patrice Talon, muri Nyakanga 2022
Perezida Kagame yasuhuje abaturage b'aho yanyuze muri Bénin
Abaturage ba Cotonou bari bafite akanyamuneza ko gusuhuzanya na Perezida Kagame n'abo bari kumwe
Abakuru bafite telefoni barwanaga no gusigarana ifoto y'uruzinduko rwa Perezida Kagame i Cotonou
Gishushanya umuhate, gukunda igihugu n'ubutwari bw'abagore bo muri Bénin bababayeho n'abariho ubu

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-bunamiye-intwari-za-benin-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)