Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko muri Bénin - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uru ruzinduko, Umukuru w'Igihugu azagirana ibiganiro na mugenzi we, Patrice Talon, bizakurikirwa n'ibindi by'abayobozi b'inzego zitandukanye z'impande zombi.

Bombi kandi bazagirana ikiganiro n'abanyamakuru kizabera mu Biro by'Umukuru w'Igihugu muri Bénin, ahazwi nka Le Palais de la Marina.'

Nyuma Perezida Kagame na Madamu bazasura agace kitwa Esplanade des Amazones, ahari ikibumbano gishushanya ubutwari bw'abagore bo muri Benin yaba ababayeho n'abariho ubu.

Bazasura kandi ahazwi nka Les Jardins de Mathieu, agace kitiriwe uwahoze ari Perezida wa Bénin, Mathieu Kérékou, mu guha icyubahiro intwari zitangiye iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba.

Perezida Kagame biteganyijwe kandi ko azagirana ikiganiro n'urubyiruko rurenga 100 rwo muri iki gihugu. Kizabera ahazwi nka Sèmè City, umushinga wa Guverinoma ya Bénin ugamije guteza imbere urubyiruko rwa Afurika binyuze mu mahugurwa, ubushakashatsi no guhanga udushya.

U Rwanda na Bénin bisanganywe umubano mu ngeri zirimo Ikoranabuhanga, Ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka n'ibindi. Byombi kandi byakuyeho Viza mu koroshya imigenderanire. Bifitanye kandi amasezerano agamije kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakalo.

Byitezwe ko impande zombi zigomba kuzasinya andi masezerano arimo gukuraho ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu kimwe bivuye mu kindi bisoreshwa kabiri, ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, ajyanye n'ubufatanye mu miyoborere y'inzego z'ibanze, mu iterambere rirambye, ndetse bizanavugurura amasezerano asanzwe mu bijyanye n'ubucuruzi n'imari.

U Rwanda na Bénin bifitanye umubano mwiza. Mu 2017, byasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y'ubwikorezi y'indege ihuriweho igomba kugira icyicaro i Cotonou. Iyo sosiyete byitezwe ko izitwa Bénin Airlines, bivugwa ko izatangirizwa mu ruzinduko Perezida Kagame agirira i Cotonou.

U Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana na 49% muri Bénin Airlines mu gihe Bénin yo izaba ifite imigabane ingana na 51%. Gushinga iyi sosiyete bije bikurikira n'ubundi imikoranire yari isanzwe hagati y'ibihugu byombi, aho guhera muri Nzeri 2016 RwandAir yari yarafunguye ishami i Cotonou, rikora nk'igicumbi cyayo muri Afurika y'Iburengerazuba.

Bénin Airlines izajya ikora mu byerekezo bya Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

Ubwo Patrice Talon yari mu Rwanda, yasuye inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB. Yeretswe uburyo rufasha abashoramari kwandikisha imishinga yabo mu gihe gito n'uburyo serivisi hafi ya zose zikorwa hifashishije ikoranabuhanga.

Yavanye i Kigali igitekerezo cyo gukora muri ubwo buryo, kugeza n'aho yatumiye Serge Kamuhinda wakoraga muri RDB ngo ajye gukora mu Biro bye i Cotonou, kugira ngo asangize ubunararibonye abenegihugu be.

Mu ntangiriro za 2017, Talon yanzuye ko abaturage baturuka mu bihugu 31 bya Afurika batazongera kwaka viza kugira ngo binjire mu gihugu cye. Ni umwanzuro yafashe nyuma y'aho u Rwanda rwari rumaze gutangaza ko Abanyafurika bose bemerewe kwinjira mu gihugu batatse Viza.

Perezida Kagame yageze muri Bénin aho yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri
Madamu Jeannette Kagame ubwo yakirwaga i Cotonou



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-batangiye-uruzinduko-muri-benin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)