Perezida Kagame na Ruto bagaragaje impinduka zitanga icyizere mu Burasirazuba bwa Congo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakuru b'ibihugu byombi babigarutseho mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru mu ruzinduko William Ruto yagiriye mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame.

Muri uru ruzinduko hasinywe amasezerano 10 agamije gushimangira ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ikoranabuhanga n'izindi.

Perezida William Ruto yavuze ko hari impinduka zagaragaye mu kwezi gushize mu Burasirazuba bwa Congo, ku buryo ubu hari ibyo kwishimira.

Ati 'Amakuru meza ahari ni uko mu kwezi gushize, twabonye impinduka nziza nyinshi zigendanye n'ibibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Ubu dufite izindi ngabo zasanze iza Kenya zari zimaze amezi arenga atandatu, iz'u Burundi zagezeyo, iz'u Burundi, izo muri Angola nazo zagiyeyo mu gutanga umusanzu kugira ngo ituze riboneke.'

Ruto yavuze ko imitwe yitwaje intwaro nayo yasabwe gushyira intwaro hasi, ahubwo ikubahiriza ibikubiye mu masezerano yo kugarura amahoro mu karere, zikemera kujya mu duce twagenwe.

Ruto avuze ibi mu gihe abarwanyi b'umutwe wa M23 bakomeje kuva mu bice bitandukanye bari barigaruriye harimo Bunagana, Sake, Mshaki, Neenero, Kilorirwe n'ahandi.

Perezida Kagame nawe yashimangiye ko hari impinduka ziri kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo guhera mu byumweru bike bishize.

Ati 'Dukeneye gukora byinshi byisumbuyeho kugira ngo impinduka zikomeze kugaragara'.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo byagiye bikemurwa nyuma bikagaruka, ndetse ko mu myaka ishize ikibazo cyakemuwe nabi, hagashyirwa imbere imvugo zo kwitana ba mwana.

Ati 'Ndatekereza ko uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ari ukwiga, gusobanukirwa n'umuzi wacyo cyangwa se ikindi kibazo icyo aricyo cyose ahandi. Iyo utarebye umuzi w'ikibazo, wisanga utanze igisubizo kitaboneye hanyuma ikibazo kikagaruka.'

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo kigaragaza uburyo amahanga atigira ku byabaye, ngo agire uruhare mu gukemura ikibazo rimwe na rizima.

Ati 'Mu Isi tubamo, nta masomo dukuramo, ni yo mpamvu ubona ibibazo hirya no hino, kimwe ku kindi. Mu gihe twaba twabyigiyemo, tugashyira mu bikorwa ibyo twize, ndatekereza ko twashoboraga kugira ibibazo bike.'

'Ni kimwe n'ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, bifitanye isano n'ibibazo twagize hano mu Rwanda n'ibindi byo muri Congo, hanyuma bikivanga. Ibyo muri Congo n'ibyo mu Rwanda mu gihe byivanze, ntubikemure mu buryo buboneye, uba ushobora kwisanga mu bibazo nk'ibi bitarangira.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ibyo Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba uri gukora, ari ukwishakira ibisubizo, ndetse ko yizeye ko bizaboneka ku buryo amahanga nayo yazashyigikira ibyo abayobozi b'Abanyafurika bo ubwabo bari gukora.

Ati ' Aho kwivanga bagaragaza ibyo bumva ko bikwiriye kuba ibisubizo. Ni byiza gushyigikira imyanzuro yatanzwe n'abayobozi ba Afurika. Ikibazo kirahari, uburyo bwo kugikemura bwashyizweho, nibwira ko twabiha umwanya, bitari cyera dushobora gukora ibyo tugomba gukora tukagera ku bisubizo abaturage bakeneye.'

Abakuru b'ibihugu bavuze ibi mu gihe n'umuhuza mu bibazo bya Congo, Uhuru Kenyatta, yashyize hanze itangazo rigaragaza ko hari intambwe ifatika imaze guterwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Kenyatta yavuze ko muri Kivu y'Amajyepfo hatangiye kugaragara amahoro bitewe n'ibikorwa bibangamira ubuzima bw'abaturage byagabanutse kuva ibiganiro biganisha ku mahoro byatangira.

Yavuze ko ikibazo kikigaragara muri Kivu y'Amajyaruguru nubwo naho harii intambwe yatewe.

Itangazo rya Uhuru ryagiye hanze yikurikira ingabo za Sudani y'Epfo nazo zamaze kugera mu Burasirazuba bwa Congo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-ruto-bagaragaje-impinduka-zitanga-icyizere-mu-burasirazuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)