Perezida Kagame na mugenzi we William Ruto wasuye u Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri bavuze ko mu mezi 3 ashize ibibazo byo muri RDC byagiye bigabanuka ku buryo ngo bagiye gukomeza gushaka ibisubizo birambye.
Mu kiganiro n'abanyamakuru aba baperezida bombi bakoze,bavuze ko mu mezi make ashize ibintu byari bitangiye kuba byiza.
Perezida Ruto yagize ati:"Mu kwezi gushize,hagaragaye impinduka nziza nyinshi ku byerekeye ibibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Ubu dufite ingabo za Kenya ziriyo mu mezi 6 ashize, u Burundi bwagezeyo, Uganda iriyo, n'ingabo za Angola na zo zagiye gushyigikira ibyo bikorwa, no gukora ibishoboka ngo abagirwaho n'ingaruka, kugira ngo duhangane n'ibibazo by'umutekano bihitana ubuzima bw'abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, n'ibindi bibazo by'abana batabasha kwiga, n'abantu bataye ibyabo baba mu nkambi.'
Perezida Ruto yavuze ko EAC yafashe umwanzuro wo gukemura iki kibazo cy'umunyamuryango wayo.
Yagize ati 'Umuryango wa EAC wafashe umwanzuro ko ugomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo by'uburasirazuba bwa Congo, by'umwihariko nyuma y'uko Congo ibaye umunyamuryango wa EAC....Twizeye ko uku kumvikana no guhuza imbaraga,ndashimira abakuru b'ibihugu bya EAC,mu gufasha kugarura amahoro mu gace.
Turi gukorana kugira ngo duhe umutekano agace [Uburasirazuba bwa RDC] kugira ngo RDC izakore amatora mu mutekano."
Perezida Kagame nawe kuri iki kibazo yavuze ko mu byumweru bike mutekano wari utangiye kuboneka ariko icy'ingenzi ari ugukomeza gushaka uko ikibazo cyakemuka burundu.
Ati 'Nizere ko twabona igisubizo, abo hanze bakaza gushyigikira ibyo abayobozi ba Africa bakora, bagafasha aho kwivanga mu byo bakeka ko byaba ibisubizo.
Ni byiza gushyigikira ibisubizo byagenwe n'abayobozi ba Africa, ikibazo kirahari, hari inzira zo kugikermura, ariko reka tubihe igihe, vuba twakora ibyo dukwiye gukora, ubwo tuzagera ku muti abantu bategereje.'
Yakomeje avuga ko hari byinshi byo gukora kugira ngo haboneke igisubizo kirambye ku kibazo cy'umutekano muke muri kariya gace.
Perezida Ruto yatangaje ko mu biganiro yagiranye n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, bagarutse ku buryo bwo gushyiraho umuyoboro w'itumanaho uzafasha ibihugu byombi ndetse n'ibyo mu Karere koroshya ubuhahirane.
Perezida William Ruto yashimiye Perezida Kagame n'Abanyarwanda muri rusange bamwakiranye urugwiro we n'abamuherekeje. Yagaragaje ko uru ruzinduko rudashingiye ku ngingo zirebana n'umubano w'ibihugu byombi gusa ahubwo runareba ku ngingo zigaruka ku Mugabane wa Afurika muri rusange
Perezida Kagame yatangaje ko umubano w'u Rwanda na Kenya ari uwa kera, ukaba wongeye gushimangirwa n'uru ruzinduko rwa Perezida Ruto.
Bombi bakurikiye isinywa ry'amasezerano hagati y'ibihugu byombi, arimo ajyanye n'ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, guteza imbere urubyiruko n'ubuhinzi.