Perezida Kagame na Ruto basuye Kaminuza ya RICA yigisha ubuhinzi n'ubworozi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Ruto ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023.

Perezida Kagame na Ruto basuye iyi kaminuza iri ku buso bwa hegitari 1 300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n'ubworozi n'ibindi bijyanye n'amasomo ayitangirwamo. Ni kaminuza iri hagati y'ibiyaga bibiri, icya Kirimbi na Gaharwa.

Ni kaminuza y'icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n'ubworozi yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n'umuryango Howard G. Foundation.

Iherereye mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera. Yafunguye imiryango mu 2019 imfura zayo zizajya ku isoko ry'umurimo muri Kanama uyu mwaka. Ifite inshingano zo kwigisha urubyiruko rwitezweho kuzana impinduka mu buhinzi bw'u Rwanda.

Nyuma yo gusura iri shuri, Perezida Ruto yanditse kuri Twitter ko ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga rigezweho ryo kuhira bushobora kongera umusaruro w'ibiribwa muri Kenya no kubyongerera agaciro.

Yashimangiye ko inzira yo kubigeraho ari ugusangira ubumenyi hagati y'inzego n'abafatanyabikorwa bose.

Ati 'Gushyira ingufu mu bufatanye bwacu n'abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'urwego rw'abikorera muri iyi gahunda, bizatuma tuzamura ukwihaza mu biribwa n'iterambere ry'imibereho ya miliyoni z'abaturage'.

Muri porogaramu y'imyaka itatu, uwiga muri RICA ahavana impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri siyansi mu buhinzi n'ubworozi (Conservation Agriculture). Ashobora kandi guhitamo kuba inzobere mu bworozi (Animal Production,) cyangwa ubuhinzi (Crop Production), gukoresha imashini mu buhinzi (Mechanization) ndetse no gutunganya ibikomoka ku buhinzi (Food Processing).

Integanyanyigisho z'iyi kaminuza zikoze mu buryo bufasha umunyeshuri kwiga, gukora ubushakashatsi no kwitoza ibyo yiga hagendewe ku miterere y'umuryango nyarwanda. Yigishwa kandi ibijyanye n'ubucuruzi, imiyoborere, kwihangira umurimo no gukoresha itumanaho.

Ni ishuri rifite umwihariko wo kwigisha ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi mu Cyongereza bitandukanye n'izindi kaminuza zigisha ubuhinzi muri Afurika.

Perezida Kagame na Ruto basuye iri shuri nyuma y'uko kuwa Kabiri bakurikiye isinywa ry'amasezerano 10 arimo ajyanye n'uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ayandi, aho ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr Ildephonse Musafili hamwe na mugenzi we wa Kenya, Franklin Mithika Linturi, bakaba barasinye amasezerano mu bijyanye n'ubuhinzi.

Ni kaminuza ya Kabiri yo mu Rwanda Ruto yasuye nyuma y'uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yasuye Carnegie Mellon University ishami ry'u Rwanda, iyi kaminuza ikaba igiye kugirana imikoranire na Kaminuza ya Nairobi, ari nayo yizemo.

Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwa Perezida Ruto mu Rwanda, ari kumwe na Perezida Kagame basuye ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi
Ubwo Perezida Kagame na Ruto bageraga muri Kaminuza ya RICA
Basobanuriwe amasomo atangirwa mu ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi
Ni ishuri rikoresha ikoranabuhanga mu kwigisha ubuhinzi n'ubworozi
Ikoranabuhanga mu kuhira ni bimwe mu byigishwa abiga muri RICA
Bigishwa no gutunganya ibikomoka ku buhinzi
Perezida Ruto asobanurirwa uko ubuhinzi bukoresha imashini bukorwa
Imfura z'iri shuri zizasoza amasomo muri Kanama 2023

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-ruto-basuye-kaminuza-ya-rica-yigisha-ubuhinzi-n-ubworozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)