Perezida Kagame yagaragaje abantu bamuteye impungenge kurusha abandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko atewe impungenge n'abashora imari mu Rwanda bahora bamubaza niba aziyamamaza ndetse avuga ko ibyo bituma yiyumvamo ko guhora atorwa ari icyaha.

Perezida Kagame yavuze ko afite amabaruwa y'aba bantu bahora bamubaza ibi ndetse igihe kimwe azayashyira hanze.

Ati 'Mu minsi ishize itari iya kera,muzi ibi twirirwa dushakisha abantu bose uko bazana ishoramari hano,ibintu byinshi,byinshi ku isi hose.

Mfite amabaruwa,igihe nikigera nzayabasomera n'abayanditse.Umuntu akambwira ngo turakora ibi mu Rwanda kandi twashyizemo amafaranga angana atya,turashaka gushyiramo andi.Akambaza ati 'ariko muri 2024 uzagaruka cyangwa ntuzagaruka? Abobo ni bo banteye nimpungenge kurusha bamwe baje kumbwira... Bambwira ngo turakubariza ukuri,ntabwo nzashyira ishoramari rya miliyoni 100, 200 z'amadolari mu Rwanda ntazi neza aho ibintu bigana,igihe kingana iki?.Hari biriya byo kuvuga ngo igihe kibaye kirebire dukwiye gushaka uburyo ibintu bigomba bisimburana.

Igihirahiro navugaga ni icyo kigenda kikavamo n'icyaha nkaho hari icyo wakoze.Ngashaka uko mbigira,ibintu bizagenda neza niyo naba ntagarutse,hari abandi bazakomeza.

Abo mvuga bazakomeza,batangire babagaragaremo.Kubagaragaramo biva mu bikorwa bya buri munsi dukora,bigatanga icyizere ku banyarwanda no ku banyamahanga.'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yagaragaje-abantu-bamuteye-impungenge-kurusha-abandi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)