Perezida Kagame yahishuye ko hari abagambanira u Rwanda ngo rwamburwe inkunga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko hari abasaba ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga kuko hari imyanzuro rwafashe ndetse avuga ko Abanyarwanda badakwiye gukora nk'abandi mu buryo busanzwe kuko bafite ibibazo bitandukanye n'ibyabo

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gukora mu buryo budasanzwe ku buryo n'ugushakamo ikibazo akibura.

Ati "Hari abavuga ngo Abanyarwanda twumvise ko bagize gutya,bavuze batya,tugiye no kubima amafaranga twabahaga.Abandi bagenzi babo bakababwira ngo u Rwanda nicyo gihugu cyonyine dushyiramo ifaranga tukabona icyarivuyemo,tugiye kuyabima tuyahe aho dushyira amafaranga bugaca yarigise,utazi aho yagiye?.Niryo tandukaniro.

Niyo nkeke duhoraho.Inkeke yo kuvuga ngo niba umuntu yampaye amafaranga ye,yashyize mu gihugu,turakora ku buryo amwungukira,abyare umusaruro ari ku Rwanda cyangwa uwayashyizemo.

Iyo mikorere igaragaza ko abantu bagomba kukugirira icyizere,baba abo mu Rwanda,baba abo hanze ni ngombwa.Kuko niko duteye,niko igihugu giteye.

Iyo utakoze utyo tuzaba ubusa,tuzarigita.Nimuhitamo kuba abasanzwe,bagira batya umuntu akavuga ngo 'ba bandi ko ari nk'abandi bose tuzi,Ok,n'amahitamo.Uzahitemo".

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza gukomeza gukorana n'abandi bose ndetse abashyitsi baje muri iyi nama ya FPR Inkotanyi barimo n'abo muri CNDD FDD nibabakenera bazaboneka.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-hari-abagambanira-u-rwanda-ngo-rwamburwe-inkunga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)