Perezida Kagame yahishuye uko yasezeranyijwe akazi mpuzamahanga ngo areke kwiyamamaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho nyuma y'uko yari amaze gutorerwa kuba Chairman wa FPR Inkotanyi. Ni mu ijambo ryasoje amatora yakurikiye Inama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'isabukuru yayo y'imyaka 35, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023.

Perezida Kagame yatorewe kuba Chairman wa FPR Inkotanyi ku majwi 99,8 mu gihe Sheikh Abdul Karim Harerimana bari bahanganye yagize 0,02%.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 2102 ni bo batoye. Perezida Kagame yatowe na 2099, Harerimana abona amajwi atatu.

Ubwo yari amaze gutorwa, Umukuru w'Igihugu yashimye abari basanzwe mu mirimo yo kuyobora FPR Inkotanyi ndetse 'n'akazi twakoranye'.

Yashimiye Ngarambe François wari Umunyamabanga Mukuru na Bazivamo Christophe wari Vice Chairman, ku muhate bakoranye akazi ndetse ashimangira ko iyo bashaka kongera kwiyamamaza 'bari gutorwa'.

Perezida Kagame na we yashimye icyizere bamugiriye kuva 'kera'.

Yagize ati 'Iyo mwanshyizemo icyizere nk'iki buri gihe, kandi bimaze igihe kirekire, harimo ibintu bibiri, harimo kwishimira icyizere, hakaza n'ikindi gitandukanye n'icyo. Numva mfite umwenda, hari ikikibuze ngomba guhora nshakisha uburyo bwo gukemura.''

'Mfite inshingano nk'umuyobozi wanyu. Mfite umwenda wo kuvuga ngo niba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk'ibyo njye nkora. Ni byo nshaka kuvuga.''

Yasobanuye ko yumva rimwe na rimwe atekereza ko yananiwe gukorana n'abandi ku buryo na bo bashobora gukora nk'ibyo akora.

Ati 'Si ibyo kuba Umuyobozi wa RPF gusa, ndanabyifuza no ku buyobozi bw'igihugu. Ngaruka mu nshingano mumpaye ariko umwenda wo kugera kuri ibyo ni ko ugenda wiyongera.''

Perezida Kagame yongeye gutanga umukoro ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi wo kongera gutekereza k'ugomba kumusimbura.

Ati 'Ibyo ni byo bivamo kubaka ibizaramba igihe kirekire cyane. Iyo ukemuye icyo kibazo wubaka ibirambye kurushaho.''

Yavuze ko mu 2010 ubwo FPR Inkotanyi yakoraga inama muri Petit Stade, baganiriye ku wagombaga gutorerwa kuyobora umuryango na Perezida, nabwo yabajije iki kibazo.

Ati 'Nababwiye kwishakamo ukundi byagenda. Nababwiye ko njye byanshimisha, tugashaka ubundi buryo twafashamo ubuyobozi bw'igihugu cyacu.''

â€" Uko Perezida Kagame yasezeranyijwe akazi ngo areke kwiyamamaza

Perezida Kagame yavuze ko mu 2016 hari abantu bo hanze bamusabye kutongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ati 'Uziko hari abantu bavuye i Kantarange. Murahazi? Hari abavuye i kantarange, barimo abayobozi b'iyo i kantarange mu nzego zitandukanye, hazamo abitwa 'aba-star' batandukanye, b'ibyamamare bazwi ku Isi hose, bari bageze kuri 12 batandukanye, bazanywe n'iki? Bazanywe no kumbaza ngo ariko urashaka kongera kwiyamamaza kuyobora igihugu. Ibyo nabasubije ndaza kubibabwira. Icyo gihe bambaza, barambazaga bambwira ngo sigaho utabikora.''

'Ndababwira nti 'iwanyu aho muva ndahazi, ibyo mukora ndabizi.' Mubikora hari uwababwiye kubikora? Mubikoreshwa n'abandi bo hanze? Icyo ni kimwe, icya kabiri, njye aho kugira ngo mbahe igisubizo ubu, ndabaha uburyo bwose mugende mujye muri buri karere, ndabahamagarira abaturage n'abayobozi baze mubabaze icyo kibazo, njye ntimukimbaze.''

Perezida Kagame yagaragaje ko abo bantu bari bafite n'ibyo bamusaba kugira ngo atiyamamaza.

Ati 'Ibintu byose maze gukora, bajyaho barabishima bavuga byinshi ndetse bimwe mbabaza uko babizi kuko bigera ku Banyarwanda. Batangiye kumbwira ko hari imirimo yo ku rwego mpuzamahanga bashobora kungezaho, ni nko kuvuga ngo ukaba icyamamare.'

'Ndababwira nti 'ibyo ntabyo nabasabye, nagiraga ngo mbongerereho ko ntabyo nshaka. Byaba gukomeza cyangwa bitaba gukomeza, ibyo mumpa ntabyo nshaka.'

'Icya kabiri, bakambwira ngo buriya ufashe umuntu, ukamushyiraho ndetse batararangiza baba bambwiye amazina, nka kanaka. Ndababwira nti 'abo bantu ndabazi, ni Abanyarwanda, turabana, turakorana, ndabazi' ariko icyabazinduye mwambwiye ko mumbwira demokarasi ariko niba ari yo mwavugaga, muri demokarasi utegeka uwo washyiraho akagusimbura, iwanyu ni ko mubigenza?''

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko nta gisubizo bashoboraga kubona kugeza ubwo yabasezereye barataha, ababwira ko ''ibibazo byacu tuzabyirangiriza.''

Perezida Kagame yavuze ko afite amabaruwa ndetse ko igihe nikigera azayasoma aho usanga bamwizeza ibyo bari bukore mu Rwanda, ariko bakagira ibyo bamusaba.

Ati 'Barambaza bati ariko muri 2024 uzagaruka cyangwa ntuzagaruka? Abo ni bo banteye impungenge kurusha bamwe baje kubimbwira. Bambwira ko bambariza ukuri kuko sinzashyira ishoramari rya miliyoni 100, 200 z'amadolari mu Rwanda ntazi neza aho ibintu bigana. Hari biriya byo kuvuga ngo ibihe bibaye birebire hakwiye kubaho gusimburana. Igihirahiro navugaga ni icyo.'

'Nshaka uko mbigenza, ko ibintu bizagenda neza, ni yo naba ntagarutse hari abandi bazakomeza. Abo mvuga rero, batangire babagaragaremo, ibyo biva mu bikorwa bya buri munsi mukora bitanga icyizere mu Banyarwanda no ku banyamahanga.''

Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rudakwiye gukora nk'abandi mu buryo busanzwe kuko bafite ibyabo bibazo. Yagaragaje ko hari aho hari abashaka guhagarika inkunga bagenera u Rwanda ariko abandi bakababwira ko iyo ruhawe ikoreshwa neza mu gihe ahandi irigiswa.

Ati 'Kugira ngo tubeho neza dukora mu buryo budasanzwe. Iyo mikorere igaragaza ko abantu bakwiye kukugirira icyizere ni ngombwa. Utakoze utyo uzaba ubusa. Nimuhitamo kuba abasanzwe, ni amahitamo yanyu.''

Mu kiganiro kirekire aheruka kugirana n'Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, muri Village Urugwiro ku wa 17 Mutarama 2023, yamubajije niba muri Kanama 2024 azongera kwiyamamaza.

Umukuru w'Igihugu mu kumusubiza yamubwiye ko atarabimenya neza. Ati 'Yego na oya. Birashoboka ariko ntabwo ndabimenya neza.'

Perezida Kagame watangiye kuyobora u Rwanda mu 2000, mu mwaka wa 2021 ubwo yari abajijwe iki kibazo na France24 yasubije ko 'Abanyarwanda ari bo bafite amahitamo nubwo nanjye nshobora kubitekerezaho'.

Nyuma y'ubusabe bw'Abanyarwanda bwo kuvugurura ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga, Perezida Kagame yemerewe kwiyamamaza kugeza mu 2035.

Ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, nyuma yo kuvugururwa ivuga ko 'Perezida wa Repubulika atorerwa manda y'imyaka itanu. Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.'

Ku buyobozi bwa FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yungirijwe na Uwimana Consolée watowe nka Vice Chairperson, Gasamagera Wellars aba Umunyamabanga Mukuru. Abatowe bose manda yabo izamara imyaka itanu.

Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fpr-inkotanyi




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-uko-yasezeranyijwe-akazi-mpuzamahanga-ngo-areke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)