Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we wa Bénin (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Bénin rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rukurikira urwo Talon yakoreye mu Rwanda mu 2016 nyuma y'iminsi mike atowe, rwahise ruba imbarutso y'umubano ukomeye hagati y'impande zombi.

Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri Bénin harimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc; Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo n'abandi.

Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigomba gukurikirwa n'isinywa ry'amasezerano hagati y'impande zombi.

Byitezwe ko impande zombi zigomba gusinya amasezerano arimo ayo gukuraho ko ibicuruzwa byinjiye mu gihugu kimwe bivuye mu kindi bisoreshwa kabiri, ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, ay'ubufatanye mu miyoborere y'inzego z'ibanze, mu iterambere rirambye, ndetse bizanavugurura amasezerano asanzwe mu bijyanye n'ubucuruzi n'imari.

U Rwanda na Bénin bisanganywe umubano mu ngeri zirimo Ikoranabuhanga, Ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka n'ibindi. Byombi kandi byakuyeho Viza mu koroshya imigenderanire. Bifitanye kandi amasezerano agamije kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakalo.

Mu 2017, byasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y'ubwikorezi y'indege ihuriweho igomba kugira icyicaro i Cotonou. Iyo sosiyete byitezwe ko izitwa Bénin Airlines, bivugwa ko izatangirizwa mu ruzinduko Perezida Kagame agirira i Cotonou.

U Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana na 49% muri Bénin Airlines mu gihe Bénin yo izaba ifite imigabane ingana na 51%. Gushinga iyi sosiyete bije bikurikira n'ubundi imikoranire yari isanzwe hagati y'ibihugu byombi, aho guhera muri Nzeri 2016 RwandAir yari yarafunguye ishami i Cotonou, rikora nk'igicumbi cyayo muri Afurika y'Iburengerazuba.

Bénin Airlines izajya ikora mu byerekezo bya Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa Umukuru w'Igihugu
Talon yakiranye urugwiro mugenzi we w'u Rwanda
Perezida Kagame na mugenzi wa Bénin basanzwe bafitanye umubano ukomeye
Ubushuti buri hagati y'abakuru b'ibihugu byombi bumaze kwera imbuto z'imikoranire mu ngeri zitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-mu-cyubahiro-na-mugenzi-we-wa-benin-video

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)