Kuva kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri muri Tanzania rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania biteganyijwe ko ruzarangira ku wa Gatanu tariki 28 Mata mu 2023.
Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania nyuma y'uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu na we yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay'ubufatanye mu ikoranabuhanga n'itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay'ubufatanye mu bijyanye n'urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, uburezi n'amabwiriza agenga ibijyanye n'imiti.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by'inshuti bisangiye ibirenze umupaka.
Ati 'U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n'amateka n'ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry'ubufatanye bwacu.'
Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw'ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n'ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.