Ni isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 4 Mata.
Perezida Ruto yavuze ko kimwe mu bibazo byatumye Abanyafurika badakunda kugirana imikoranire ari imipaka yashyizweho ubwo ibihugu byinshi by'uyu mugabane byakoronizwaga.
Ati 'Nk'uko mubizi Perezida mu myaka 137 ishize mu nama yamenyekanye cyane y'i Berlin, umugabane wacu wagabanywe n'inshuti, bituma hahangwa imipaka yatumye tugorwa no gukorera hamwe, guhahirana no kujya inama ariko nk'umuyobozi w'Umunyafurika nishimiye ko gake gake turi kongera guhuza utwo duce duto Afurika yagabanyijwe kugira ngo habeho isoko rimwe rinini binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika.'
Amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) yasinyiwe i Kigali mu 2018. Iri soko ryitezweho kuzamura ikigero ibihugu bya Afurika bikoranaho ubucuruzi kikagera kuri 60% mu 2034, gukuraho imbogamizi zose zidashingiye ku misoro, gushyiraho akarere k'ubucuruzi gafite abantu miliyari 1,3 n'umusaruro mbumbe wa miliyari 3,4 z'amadolari.
Iri soko nirishyirwa mu bikorwa ku gipimo cyuzuye, rizakura abaturage miliyoni 50 mu bukene bukabije, rizamure 9% ku byo binjiza mu 2035 nk'uko Banki y'Isi ibitangaza.
Perezida Ruto yagaragaje ko intambwe yatewe yo gushyiraho iri soko ituma yizera ko Afurika ari umugabane uzaba uhagaze neza mu myaka iri imbere.
Ati 'Kubera iyi ntambwe niziye ntashidikanya ko ubucuruzi, ishoramari no guhanga imirimo kuri uyu mugabane bizafata indi ntera. Ubu hari ukuri tutahindura ko mu 2050 Afurika izaba ifite kimwe cya kane cy'abaturage bose b'Isi kandi ubutunzi dufite mu bijyanye n'amabuye y'agaciro n'isoko rigari rizava muri aba baturage bagize kimwe cya kane cy'abatuye Isi ukanabihuza n'uko Afurika ariwo mugabane ufite abaturage bakiri bato bishimangira ko aritwe Mugabane w'ahazaza.'
Yakomeje ashimira Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika bagize uruhare mu guhuza uyu mugabane binyuze muri iri soko.
Ati 'Abayobozi nkamwe mwaharaniye guhuza umugabane wacu binyuze mu isoko rusange rya Afurika banyongerera imbaraga. Iyi ni nayo mpamvu yatumye Kenya yohereza ingabo zayo muri Congo ndetse igakoresha n'amafaranga mu kugerageza kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo kuko twumva ko ari inshingano gufasha abaturanyi kubona umutekano kugira ngo tugire uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe ari ku mugabane wacu.'
Perezida Kagame yashimye uyu muhate Kenya yagize wo kohereza ingabo muri Congo.
Ati 'Ndashaka ku gushimira na none kubera ubuyobozi bwawe no kwiyemeza muri gahunda zo gushaka igisubizo ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatugizeho ingaruka twese mu Karere."
"Ingabo za kenya zafashe iya mbere mu ngabo z'Akarere, hamwe n'ibindi bihugu byo mu Karere u Rwanda ruzakomeza gukora ibirureba hagamijwe kugera ku mahoro n'ituze birambye mu Burasirazuba bwa Congo.'
Yavuze ko Abanyarwanda batewe ishema no kongera kwakira William Ruto wakunze kubagenderera mu bihe bitandukanye ariko uyu munsi akaba agarutse ari Perezida.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Kenya n'u Rwanda bifitanye umubano ushingiye mu nzego zitandukanye.
Ati 'U Rwanda na Kenya ni ibihugu by'abavandimwe bihuzwa no kuba biri mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba ndetse hakaba hari byinshi bihuriyeho bimaze igihe birimo ururimi, umuco, ubucuruzi, uburezi n'izindi nzego. Twishimiye kuba hano dufite abavandimwe b'Abanya-Kenya barimo n'abamaze imyaka myinshi baba mu Rwanda ndetse batanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda.'
Ku wa Mbere nibwo Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda rugamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi, ahanini mu ngeri zirimo ubucuruzi n'ubuhahirane.
Ku munsi wa mbere w'uru ruzinduko u Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'izindi, aho ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.
Amafoto: Igirubuntu Darcy