Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame akaba na Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama Nkuru y'Umuryango yahuriranye n'isabukuru yawo y'imyaka 35.
Perezida Kagame yavuze ko imyaka 35 uwashaka yayibonamo imyaka mike, nubwo bamwe bayumva nk'aho ari imyaka 100 cyangwa irenze, bishingiye ku byatumye FPR ibaho no ku bibazo yagombye guhangana nabyo.
Ati 'N'uko guhangana nabyo, ukwabyo, byatumye bamwe muri twe muri FPR, uburemere bwabyo busa nk'aho twahanganye nabyo imyaka irenga 100.'
Yavuze ko rwabaye urugendo rutagira uwo ruheza, nta muto, nta mukuru.
Yakomeje ati 'Ni yo mpamvu guhera mu ntangiriro, twahisemo ibintu bitatu, kimwe, gutekereza mu buryo bwagutse, icya kabiri, gufatanya, abato, abafite intege nke, abakuru, abize n'abatarize, uko twaba dutandukanye, tugomba gufatanya. Icya gatatu, tugomba kubazwa inshingano, kuri twe ubwacu.'
Yavuze ko nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu, FPR yasanze nta faranga na rimwe riri mu bubiko, kuko abagize Leta yariho bakukumbye ibintu byose bifite agaciro, baragenda.
Icyakora ngo ntabwo cyari igitangaza kuko n'ibifite agaciro karenze - ubuzima bw'abantu - byari byagiye.
Perezida Kagame yakomeje ati 'Ntibajyaga gutwara ubuzima bw'abantu ngo bagusigire ibindi. Ndibuka ko abenshi tutari dufite n'imyenda yo kwambara, ndetse n'abo twasanze mu gihugu twakoranye nabo bo mu mitwe ya politiki itandukanye, dushyizeho leta, hari aho twavanye amafaranga yo kugira ngo twambare.'
'Ngira ngo nibwo bwari ubwa mbere nambara ikositimu. Twagiye gushaka icyo gihe aho basanga ikositimu inkwira harabura, twagombye gufata iyari idoze bayisubiramo, barayikata kugira ngo inkwire. Murumva impamvu itankwiraga, bamwe ntabwo twariho.'
Perezida Kagame yavuze ko ubwo urugamba rwabaga, abanyamuryango ba FPR bitangaga mu mikoro, utanze ifaranga rimwe, utanze 100, 1000, icumi, ibihumbi 100 n'ibirenze.
Yakomeje ati 'Barayatanze aragwira, tukayaguramo ibyo kurya, ya myenda y'intambara ku rugamba, hanyuma tugeze i Kigali, hari ayari yasagutse.'
Ayo mafaranga ngo ni nayo yavuyemo ayafashije abayobozi bari bamaze kujyaho.
Perezida Kagame ati 'Ayo yasagutse ni yo yatangije ubuzima⦠ni nayo yavuyemo kuvura, twohereje abantu mu bihugu by'ibituranyi ⦠kugira ngo dushyire ibikoresho mu maduka, isukari, isabune, byose nta byari bihariâ¦kugira ngo ubuzima butangire abantu bagire aho bahera dukora ibindi.'
'Muri iyo myaka ya mbere, umuminisitiri wa mbere, gusohoka agiye ku kazi ka leta, afata ya mafaranga amwe twagiye dushyira hirya no hino kugira ngo twubake ubuzima, afata amafaranga ngo agiye gufungura ambasade hanze, ndabyibuka ibihumbi 200 by'amadolari, aragenda n'ubu ntaragaruka.'
Uwo ni Jean Marie Vianney Ndagijimana wari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, ubu aba mu Bufaransa.
Perezida Kagame yanakomoje ku bandi bari bamaze kurwana urugamba rwo kubohora igihugu, basanze umurongo wabo atari wo wa FPR.
Ati 'Hanyuma noneho muri twe, no muri RPF, muri twe abarwanye intambara, nabo bamwe bafata inzira barigendera kubera ko ubundi muri bo, banarwana n'iyo ntambara, ibyo bari bafite mu mutwe bazageraho cyangwa bazigezaho, baje gusanga atari wo mugambi rusange wa RPF.'
'Hanyuma rero habayeho kubazwa inshingano, bisanze badashobora kuguma muri RPF baragenda. Bamwe bari mu myanya yo hejuru, bamwe bari mu myanya nk'Umunyamabanga Mukuru wa RPF. Turi abantu, dukorana n'abantu, ibyo mvuga bikwiriye kumvikana muri ubwo buryo.'
Yakomoje ku wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR, wari unashyigikiye igitekerezo cy'uko amafaranga yasagutse nyuma y'urugamba yakoreshwa agashira.
Ni mu gihe abandi bari bafite igitekerezo cyo kubyazwa umusaruro, 'ku buryo mu gihe kizaza tuzabasha kwihaza nibura mu bukungu nka RPF nk'ishyaka'.
Yakomeje ati 'Ndibuka abantu bavuga ngo RPF ntiyakora ubucuruzi, ko mushaka kwinjira amafaranga menshi n'ibindi bibazo. Ariko bamwe muri twe twarabyanze turavuga ngo ntidushobora gukoresha aya mafaranga ngo ashire birangirire ahoâ¦ndibuka uwo muntu wari Umunyamabanga Mukuru ajya impaka, agatangira kuzana n'ibindi birego ngo abantu bamwe bashaka gukoresha ayo mafaranga mu nyungu zabo.'
'Ariko uyu muntu, ahubwo yafatiwe mu bikorwa by'ubujura ari kwiba amafaranga. Ubwo yari agiye kubiryozwa, yarahunze kugeza n'ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'
Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yabwiraga abantu ko niba bahangayikishijwe no kuba aya mafaranga yakoreshwa akabyara inyungu, bashaka kuzajya biba amafaranga ya Guverinoma.
Ati 'Ni iki kizatuma mutiba amafaranga ya Guverinoma kuko RPF ubu twahindutse Guverinoma? Ufite impungenge ko udashobora kukomeza kubika amafaranga ya RPF kuko ngo bishobora guteza ibibazo, kubera iki ibi byo bitazateza ibibazo?'
Iyi ngingo Perezida aheruka kuyigarukaho mu 2017, aho yavuze uburyo urugendo rwo kubaka igihugu rutari rworoshye ashingiye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byose byari byarasenyutse ku buryo nta kimenyetso na kimwe cyashoboraga kugaragaza ubukungu bw'igihugu ahubwo kubaka ari nko guhera kuri Zeru.
Binyuze muri ya mafaranga yasagutse ku rugamba, RPF yubatse ubushobozi binyuze mu bigo bikora ubucuruzi byibumbiye mu cyitwa Crystal Ventures.
Iki kigo kibumbiye hamwe ibigo 11 birimo nka Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n'imbuto; Uruganda rwa Ruliba rukora amatafari; Ikigo cy'Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors, uruganda East African Granite Indusries rukora amakaro n'izindi.