Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Tanzania - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha ya mbere ya Saa Sita kuri uyu wa Kane nibwo Umukuru w'Igihugu yageze i Dar es Salaam avuye muri Zimbabwe aho yari yitabiriye inama ya Transform Africa.

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Stergomena Lawrence Tax.

Muri uru ruzinduko, byitezwe ko Umukuru w'Igihugu arakirwa na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, bagirane ibiganiro byihariye mbere y'uko bizakurikirwa n'ibyo bazagirana hari n'intumwa z'ibihugu byombi.

Abakuru b'ibihugu byombi byitezwe kandi ko bazanaganira n'itangazamakuru.

Perezida Kagame azakirwa kandi ku meza na mugenzi we wa Tanzania.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania biteganyijwe ko ruzarangira ku wa Gatanu tariki 28 Mata mu 2023.

Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko muri Tanzania nyuma y'uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu nawe yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay'ubufatanye mu ikoranabuhanga n'itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay'ubufatanye mu bijyanye n'urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, uburezi n'amabwiriza agenga ibijyanye n'imiti.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by'inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Ati 'U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n'amateka n'ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry'ubufatanye bwacu.'

Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw'ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n'ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Perezida Samia Suluhu Hassan aheruka mu Rwanda mu mwaka ushize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ategerejwe-muri-tanzania

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)