Perezida Paul Kagame yatorewe mu Nteko Rusange ya 16 y'Umuryango wa FPR Inkotanyi, yaberaga ku biro bikuru byawo muri Ntare Arena mu murenge wa Rusororo mu matora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 2 Mata 2023. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bongeye kumugirira icyizere, bamutora ku majwi 99.8 %. Uwimana Consolée yagizwe umuyobozi wungirije w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, asimbuye kuri uwo mwanya Ambasaderi Bazivamo Christophe.
Ngarambe François wari umaze imyaka myinshi ari Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w FPR Inkotanyi, yasimbuwe kuri uwo mwanya na Gasamagera Wellars. Umunyamabanga Mukuru mushya w'Umuryango FPR Inkotanyi mu mwaka wa 2017 yatowe mu ba komiseri ba FPR Inkotanyi.
Abanyamuryango batoye abayobozi bazayobora Umuryango wa FPR Inkotanyi muri manda y'imyaka 5
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bitabiriye Inteko Rusange yatorewemo abayobozi ba RPF
Hon Uwimana Consolée, Vice Chairman wa FPR Inkotanyi