Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2023, mu Nama Nkuru y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n'Isabukuru yayo y'imyaka 35.

Amatora yakozwe hatangwa abakandida kuri buri mwanya, abatora bakandika amazina y'abo batora. Ibi byakozwe ku myanya yose usibye abakandida 20 batanzwe n'Inama Nkuru y'Urubyiruko aho muri bo hatowemo 10 bagomba guhagararira urubyiruko.

Ku mwanya wa Chairman cyangwa se Perezida w'Umuryango, Senateri Mureshyankwano Marie Louise, ni we wabaye uwa mbere wasabye ijambo kugira ngo atange umukandida.

Ati 'Ndashaka kwamamaza Inkotanyi cyane, uwasize byose, ibyajyaga kumugirira akamaro nk'umuntu ku giti cye ariko agashyira imbere inyungu z'Abanyarwanda, akabohora u Rwanda n'Abanyarwanda. Uwo nta wundi ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika.'

Yavuze ko Perezida Kagame yasubije agaciro u Rwanda n'Abanyarwanda by'umwihariko abagore, urubyiruko narwo ruhabwa agaciro, kandi ateza imbere igihugu ku buryo yirenga.

Ati 'Arirenga agakunda Abanyarwanda, ashyira abaturage imbere. Ikindi tumukundira, ntagira ubwoko, ntagira idini, ni Umunyarwanda wuzuye.'

Sheikh Abdul Karim Harerimana na we yasabye ijambo, abwira Mureshyankwano ko ibyo avuze kuri Paul Kagame ari byo, ariko ko yamwigiyeho byinshi. Ati 'Ku buryo nshobora kumukorera mu ngata. Igihe rero ni iki.'

Yakomeje agira ati 'Mumpe amajwi nanjye ngerageze, ndabizi ko akunda u Rwanda, akunda umuryango, azaba andi hafi.'

Abanyamuryango 2102 ni bo batoye. Perezida Kagame yatowe na 2099 bingana n'amajwi 99,8% mu gihe Harerimana yatowe n'abanyamuryango batatu bingana n'amajwi 0,02%.

Ku mwanya wa Vice Chairman, Tito Rutaremara yasabye ijambo kugira ngo atange umukandida.

Yagize ati 'Ndamamaza umudamu. Ni umuhanga cyane twabanye mu Nteko ya Sena ari umukozi, ari umuntu utanga ibitekerezo byinshi, ukunda abaturage, azi politiki yacu. Yitwa Consolée Uwimana.'

Yakomeje agira ati 'Icyo mwamamariza ni uko akunda igihugu kandi yagiye agikorera cyane, yagikoreye cyane turi hamwe muri Sena.'

Uwimana yabajijwe niba yemeye kwamamazwa, asubiza ati 'Ndagira ngo mbabwire ko mbyemeye'.

Nyabudara Martin na we yasabye ijambo, avuga ko yamamaza umucuruzi witwa Gishoma Eric. Ubwo Gishoma yabazwaga niba yemeye kandidatire yamutanzweho, yavuze ko abyemera.

Uwimana ni we watowe kuko yagize amajwi 92,5% bingana n'abanyamuryango 1945 bamushyigikiye, Gishoma we yatowe n'abanyamuryango 147 bingana na 6,9%.

Ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru, Bavizamo Christophe wari umaze imyaka 21 ari Vice Chairman, yafashe ijambo avuga ko muri iyo myaka yose yabonye igihe cyo gushishoza no gukorana neza n'abandi banyamuryango ku buryo yabonye ushoboye kuri uwo mwanya.

Ati 'Ndagira ngo namamaze ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru, Gasamagera Wellars.'

Yavuze ko bakoranye ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, ko ari umugabo w'inararibonye, uzi gushishoza, ufite ubuzobere muri gahunda z'akazi mu rwego rwa leta, ndetse ko yanabaye komiseri ushinzwe ubukangurambaga.

Ati 'No mu nshingano zindi n'izo avuyemo vuba aho yari ahagarariye igihugu cyacu mu mahanga, yabikoze neza.'

Gasamagera yabajijwe niba yemera kandidatire yamutanzweho, asubiza ko abyemeye. Ati 'Nsubije ntajijinganya ko nemeye kuba umukandida kuri uyu mwanya'

Depite Bakundufite Christine na we yahagurutse atanga kandidatire ye.

Gasamagera ni we watowe agize amajwi 1899 bingana na 90,3% naho Bakundufite atorwa n'abanyamuryango 183 bingana na 8,8% mu gihe imfabusa zabonetse ari 20.

Abatowe bose manda yabo izamara imyaka itanu.

Paul Kagame yatorewe kuba Chairman wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée aramwungiriza mu gihe Gasamagera Wellars yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru
Gasamagera Wellars yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR
Uwimana Consolée ni we watowe nka Chairperson wungirije wa FPR Inkotanyi

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yongeye-gutorerwa-kuyobora-fpr-inkotanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)