Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugobo Olivier yabujije komisiyo y'ubujurire gutangaza umwanzuro ku kibazo cya Intare FC na Rayon Sports batarakorana inama.
Iyi komisiyo iba yarakiriye iki kirego ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ariko basanga hari amakuru badafite basaba Intare FC na Rayon Sports kugaruka ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023.
Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023 aya makipe yitabye aherekejwe n'abanyamategeko ba yo ariko birangira kumvikana byanze Komisiyo ibasaba gutaha ibabwira ko iri bubamenyeshe umwanzuro.
Amakuru ISIMBI yamenye ikesha bamwe mu bari mu cyumba aho baburaniye ni uko hagaragaye kujya impaka nyinshi cyane nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe.
Intare FC ivuga ko batakabaye bajya muri izi mpaka kuko ukurikije amategeko Rayon Sports yamaze gusezererwa mu irushanwa.
Intare FC ishingira ku kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 umunsi wagombaga gukinwaho umukino ugasubikwa na FERWAFA, yamenyesheje Rayon Sports ko bitarenze saa 12h igomba kuba yamenyesheje aho izakirira uyu mukino wari washyizwe tariki ya 10 Werurwe, aho kubikora yahise isezera mu irushanwa.
Ku ruhande rwa Rayon Sports yongeye kugaragaza ko yasezeye kubera ibitari bimeze neza byari bibabangamiye, nyuma y'ibiganiro bimaze gukemuka bagaruka mu irushanwa kandi ko nubwo basezeye amategeko atagaragaza uko uwasezeye yagaruka mu irushanwa.
Iyi Komisiyo yasabye umwanya wo kwiherera ikaza kubamenyesha umwanzuro ku mugoroba w'ejo hashize.
Amakuru avuga ko iyi Komisiyo imaze kwiherera yafashe umwanzuro ko Rayon Sports iterwa mpaga kuko itubahirije amategeko, ibibazo byose byavutse ariko yo yamaze kwica amategeko. Aho uretse kudatanga ikibuga na none yakwandikirwa imenyeshwa ko gusezera mu gikombe cy'Amahoro kwa yo byemejwe.
Mu gihe intare FC na Rayon zari zitegereje umwanzuro, perezida wa FERWAFA yasabye iyi Komisiyo kudatangaza uyu mwanzuro bakabanza bagakorana inama.
Iyi nama ikaba yari iteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tarikiya 4 Mata 2023 kuri FERWAFA, hategerejwe kureba niba ishobora.
Imvo n'imvano y'ikibazo cya Rayon Sports n'Intare FC
Nyuma y'uko umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy'Amahoro Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1, umukino wo kwishyurwa washyizwe tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhang, waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w'abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.
Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y'inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.
Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.
Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00'.
Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk'agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.
Iti "Twasanze iby'umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n'imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina."
FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino maze ikibazo igishyira muri Komisiyo y'Ubujurire ari na yo irimo kugikurikirana.