Yabitangaje mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi ba Air Rwanda n'ab'Ikigo cyari gishinzwe Ibibuga by'Indege bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa Kane, tariki ya 13 Mata 2023. Witabiriwe n'abayobozi n'abakozi b'ibigo birindwi bikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.
Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko kwibuka bigomba guhoraho ndetse abahari uyu munsi batanga ubuhamya bw'ibyababayeho bukabikwa neza kugira ngo mu myaka 50 iri imbere igihe hazaba hari abari bato n'abavutse nyuma ya Jenoside bujye bubafasha.
Yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe ariko hakiri ibibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye kwitabwaho.
Ati 'Mwumvise ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho. Nubwo imibare tuba tuvuga ko ari mikeya ariko mu by'ukuri nta burozi buba bukeya. N'abandi babaga bazanye iriya ngengabitekerezo ntabwo babaga ari benshi. Ibi rero ni ibintu byo gukurikirana haba muri Minisiteri, mu madini mu matorero, ibyo bibazo tukajya tubiganiraho tukavuga ko abo bantu baba bari kwangiza umuryango Nyarwanda.'
Dr Gakwenzire yavuze ko abenshi mu bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ari abantu bo mu myaka yo hasi, bari hagati y'imyaka 29 na 36, 'bigaragara ko ari ya ngengabitekerezo bita iyo ku mashyiga.'
Mu 2021, urubyiruko rwagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ni 57 ku bantu 184 (30.9%) bayikurikiranyweho. Mu #Kwibuka28, ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu 179 (24.5%). Muri rusange, mu myaka ishize ishize (2018-2022), ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, MININFRA, Eng Patricie Uwase, yabwiye aba bakozi ko urumuri rw'icyizere rwacanwe rugomba kubaha imbaraga zo kubaka igihugu.
Yabibukije ko Jenoside igira ibyiciro byinshi, bibanzirirwa n'itegurwa hakwirakwizwa ingengabitekerezo yayo, bigasozwa no guhakana no kuyipfobya.
Ati 'Jenoside igira ibyiciro. Igikomeye ni iki tugezemo cyo gupfobya Jenoside. Aya mateka y'abacu batari imibare, bafite amazina. Kumva rero umuntu uri ikantarange cyangwa se uri na hano akavuga ati ariko ibyo bintu muvuga, ntitugire imbaraga zo kumurwanya ntabwo ari byo.'
'Abanyarwanda bavuye kure ariko tunafite kure tujya heza. Ntibyashoboka buri wese adashyizemo imbaraga mu rugamba rwo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Dufatanye kurwanya abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari iyo bavanye ku ishyiga ari n'iyo biremamo kugira ngo twubake u Rwanda'
Eng Uwase yavuze ko iyo urebye usanga kuva mu mwaka wa 1900 kuzamura, icyo kinyejena cyose cyapfiriye ubusa Abanyarwanda, kuko higishijwemo byinshi byazanye amacakubiri yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda rwa mbere ya Jenoside rwabuze abayobozi bareba kure
Dr Gakwenzire yavuze ko ibyago igihugu cyagize ari ukugira abayobozi batareba kure, bakigushije mu manga.
Yagarutse ku mateka ya MINITRAPE ari yo yasimbuwe na MININFRA, agaruka ku bitekerezo bisubiza inyuma igihugu uwayibereye umuyobozi Nzirorera Joseph yari afite.
Ati 'Ibyago igihugu cyacu cyagize ni ukutabona ibintu nk'abantu bareba kure. MINITRAPE yayoborwaga na Nzirorera Joseph, icyo gihe i Butare habaga Ishami ryitwa SCAP. Icyo gihe ntiryatangaga impamyabumenyi ya 'Engeneering' [ihwanye n'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza], ariko icyabiteraga ngo ni ukugira ngo igihugu kitagira umuntu ufite impamyabumenyi nk'iye.'
Umukozi wa RwandAir, Umuhozawase Vanessa, watanze ubuhamya ku buzima butoroshye yanyuzemo kugeza arokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ashyize imbere gukora neza inshingano ze kuko nta nyiturano yindi yaha Inkotanyi zagaruye ubuzima mu Rwanda.