Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwa Rebero, umunsi wahuriranye no kwibuka Abanyapolitike bishwe bazira ko barwanyije umugambi wa leta y'Abicanyi wo kurimbura Abatutsi.
Dr Kalinda yavuze ko kwibuka abanyapolitiki banze amacakubiri, ivangura no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ari ukuzirikana urugero rwiza rwo kwitandukanya n'ikibi kuko Jenoside itari gushoboka iyo itaza gutegurwa n'abanyapolitiki, cyane ko ari nabo bayihagarikiye igakorwa.
Yashimye ibihugu bigerageza gukora inshingano bifite mu rwego rw'amategeko mpuzamahanga bigeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko n'abatarabikora bakwikubita agashyi.
Ati 'Turifuza ko ibihugu byose ndetse n'ubutabera mpuzamahanga bushyira imbaraga muri iki gikorwa kuko uko imyaka igenda ishira, ni nako abakekwaho Jenoside basaza batabajijwe ibyo bakoze'.
Dr Kalinda yagaye ibihugu bikomeje gukingira ikibaba abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Ibi bigaragaza ko amahanga atarumva uruhare akwiye kugira mu kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo".
Mu 2021, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku muri Afurika, igihugu cyoherejwemo impapuro nyinshi zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejweyo 277 mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, rumwe kuri rumwe.
Nubwo bimeze bityo ariko usanga ibi bihugu byo muri Afurika bitaratera intambwe ngo biburanishe abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo harimo bike byagiye byohereza mbarwa.
Muri rusange hari impapuro zisaba gufata abantu bakoze Jenoside zirenga 1000 zoherejwe mu bihugu by'amahanga bitandukanye harimo n'ibya Afurika.
Kugeza ubu ku mugabane w'u Burayi igihugu kirimo impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwohererejwe 47, igihugu cyanihaye intego nibura ko buri mwaka hazajya haburanishwa abakoze Jenoside babiri, u Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi 26, Canada 14 n'ahandi.
Muri rusange aboherejwe mu Rwanda baturutse mu mahanga ni 26, uheruka ni Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, woherejwe na Suède kugira ngo akurikiranwe n'ubutabera bw'u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho gusa hari n'abandi baburaniye mu bihugu bitandukanye.
Dr Kalinda yagaragaje ko ibikorwa by'ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi bikigaragara mu gihugu ndetse no mu karere, bigizwemo uruhare runini n'Umutwe wa FDLR, by'umwihariko abifashisha imbuga nkoranyambaga bihimbye amazina.
Ati "Buri wese arasabwa kurwanya abo bose batifuriza u Rwanda amahoro. Ndasaba urubyiruko kubigiramo uruhare kuko ari bo bagize igice kinini cy'abanyarwanda kandi ni narwo rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Abato n'abakuze tugomba gushyira hamwe tukarwanya ingengabitekerezo ya jenoside".
Umuvugizi w'Ihuriro ry'Igihugu Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki, Depite Elisabeth Mukamana, yavuze ko Abanyapolitiki bibukwa uyu munsi bishwe bazira ubutwari bwo kwanga ikibi, kurwanya igitugu no guharanira imiyoborere iha agaciro abanyarwanda bose nta vangura.
Yanenze ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa jenoside, kuko bwananiwe gushishoza ngo burenge politiki y'umukoloni, y'amacakubiri n'ivangura.
Aya akaba ari amwe mu makuba u Rwanda rwagize, yo kugira abayobozi babi n'abanyapolitiki nk'abo.
Ati "Twe abanyapolitiki bariho muri iki gihe n'abazaza dufite inshingano yo gukomeza gutoza abayoboke n'abanyarwanda muri rusange, kubana neza mu mahoro, gukomeza kubumbatira ubumwe bw'abanyarwanda mu byo dukora byose".
Yasabye Abanyapolitiki gushyira imbere ubumwe bw'igihugu kuko ari bwo shingiro rya byose, ashishikariza urubyiruko gukomeza gukunda igihugu kurwanya abaharabika u Rwanda n'abayobozi barwo bakoresheje imbuga nkoranyambaga kuko baba bashaka gusubiza inyuma u Rwanda n'ibyo rwiyemeje.
Minisitiri w'Ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yerekanye ko Jenoside yakorewe abatutsi yatewe na politiki mbi yamaze imyaka irenga 30 mu gihugu, n'abanyapolitiki bayiyobotse.
Dr Bizimana yatanze ingero z'uburyo abanyapolitiki babi bashyize imbere ivangurabwoko n'amacakubiri bikageza kuri Jenoside, yamagana abiyita abanyapolitiki bagamije kubiba amacakubiri, gutanya abanyarwanda.
Ati "Umunyapolitiki wese ushaka kubitugaruramo tugomba kumurwanyaâ¦hari abashaka kubikora bifashishije imbuga nkoranyambaga, bagashaka ko abaturage bivumbagatanya, abo nta mwanya bagifite mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside."
Yakomeje avuga ko iyo haza kubaho abanyapolitiki beza benshi nk'abibukwa none, hatari kwicwa abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Ati "Abanyapolitiki dufatane urunana mu gushimangira kubaka u Rwanda rwa none".
Mu buhamya bw'umurinzi w'igihango Aloys Uwemeyimana, uvuka mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi mu ntara y'Uburengerazuba, yavuze uburyo yagizweho ingaruka na politiki mbi ubwo yatsindiraga kwiga mu mashuri yisumbuye, ariko umwanya we ugahabwa umwana w'umwarimu.
Akarengane yakorewe ni ko katumye ajya mu miryango ya Croix-Rouge n'abasaveri. Indangagaciro yakuye muri iyi miryango zamufashije kurokora abantu basaga 120 abahungishirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Urwibutso rwa Rebero ruruhukiyemo imibiri y'abarenga ibihumbi 14 barimo Abatutsi biciwe muri Kigali mu minsi ya mbere ubwo Jenoside yatangiraga ndetse na bamwe mu banyepolitiki bamaganye umugambi wa Jenoside bakanga akarengane.
Abanyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero ni Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w'Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga.
Amafoto: Igirubuntu Darcy}