Ni ubutumwa yatanze wa 29 Mata 2023, ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi bibukaga ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi b'Inama y'Igihugu Ishinzwe Iterambere, CND [Conseil National de Development], bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yashimangiye ko abanyepolitiki b'iki gihe bakwiye kugira amahitamo meza kuko ari yo abumbatiye ahazaza h'igihugu.
Ati 'Abanyepolitiki babi ni bo batumye inzirakarengane zirenga miliyoni zicwa urw'agashinyaguro. Nk'abayobozi rero aba ari umwanya wo kuzirikana buri gihe, uburyo dukwiye guhora tugaragaza ubudasa mu migirire n'imikorere yacu no kongera imbaraga zo gukomeza guhangana n'ingaruka zitoroshye za Jenoside yakorewe Abatutsi.'
'Dushyire hamwe mu gushaka ibisubizo. Amahirwe igihugu cyacu gifite ni uko ku rundi ruhande, Jenoside yahagaritswe n'abandi Banyarwanda b'intwari, biyemeje guharanira kurwanya ikibi batitaye ku ngaruka byagira ku buzima bwabo, baranitanga mu kongera gusana igihugu n'ubumwe bw'Abanyarwanda bwari bwarasenyutse.'
Depite Mukabalisa yavuze ko gupfa cyangwa gukira kw'igihugu ari amahitamo y'ubuyobozi kuko iyo ubuyobozi bw'uyu munsi butaza kuba bwiza, igihugu kitari kuba kigeze aho kigeze haba mu iterambere no kubanisha Abanyarwanda mu bumwe.
Birababaje kubona abagize Inteko bararebereye itegurwa rya Jenoside
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yavuze ko bibabaje kubona urwego nka CND rwari rushinzwe amategeko rwarebereye itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Ati 'Birababaje kubona urwego rwari nk'inshinga mategeko ntacyo rwakoze mu byo rwari rushinzwe. Ku bw'ibyo dufite uruhare rukomeye tubinyujije mu nshingano dushinzwe.'
'Igihugu cyari gifite urwego rw'ubutegetsi nshingamategeko rwakabaye rwarashyizeho amategeko arengera abaturage kimwe nta tonesha cyangwa ivangura iryo ari ryo ryose. Kandi uru rwego rwagombaga no kugenzura guverinoma n'izindi nzego uko zubahiriza uburenganzira bw'abaturage bose.'
Yakomeje agira ati 'Birababaje ko uru rwego ntacyo rwakoze mu byo rwari rushinzwe.'
Dr Kalinda yibukije Abanyapoliti kwamagana politiki mbi yagizwe umuco mu myaka yo hambere ikanageza igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Tugomba kugira uruhare rwo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n'amacakubiri. Gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo Abanyarwanda bagire amahirwe angana mu mibereho yabo nta wuhejwe.'
Perezida wa Sena kandi yavuze ko nk'Inteko Ishinga Amategeko, ari ngombwa gufata umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro no kwihanganisha imiryango y'abafite ababo bibukwa, n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bose.
Ati 'Kwibuka ni ngombwa kugira ngo duhamye ingamba kandi twiyubakemo imbaraga n'ubushobozi. Tubigire intego ihamye, ko twese, tugomba gukora buri kintu cyose kiri mu bubasha bwacu no mu bushobozi bwacu kugira ngo turwanye tunakumire ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri byari byaragizwe politiki y'imiyoborere kuva mu bukoloni no kuri Repubulika ya mbere n'iya kabiri.'
Abazwi bari abakozi ba CND bazize Jenoside ni Gashagaza Jean Pierre, Kayiranga Celestin, Mugenzi Jean Louis na Mukantembe Aloysie.
Mu gihe cya 1994, hari igice kimwe cya CND cyabagamo ingabo 600 za FPR Inkotanyi zari zirinze Abanyapolitiki b'uyu muryango, mu gihe hari ikindi gice cyakorerwagamo n'abakozi bayo.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatanze ikiganiro ku ruhare rw'Abanyapolitiki mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n'ingamba zo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko uhereye mu myaka ya 1959 ubutegetsi bubi bwakomeje guhembera urwango mu baturage akenshi bwakurikirwaga n'ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi mu myaka myinshi.
Uwari Perezida Grégoire Kayibanda, we ubwe yatangije ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu 1960 muri Perefegitura ya Gikongoro ndetse anatanga itegeko ko icyo gikorwa gikomereza ku zindi Perefegitura cyane cyane izo ku mupaka.
Muri Mata 1994, Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Leta yiyise iy'Abatabazi, yashishikarije iyicwa ry'Abatutsi muri Butare na Gikongoro.
Minisitiri Dr Bizimana ati 'Urumva ko abaturage bamaze gukora Jenoside, Sindikubwabo ariko ntanyuzwe kubera ko mu bindi bice bya Butare, batarica. Araje, iyi disikuru yatambutse kuri Radio Rwanda, arababwira ati 'naje kubashimira ibikorwa byanyu, nintaha ndaboherereza abantu bo kubafasha gukomeza aka kazi murimo, kandi ndaza kureba uko nabagenera igihembo, mukore nko mu 1959.'
'Perezida ubwiye abaturage uti 'ibyo mwakoze ni byiza ndaza kubashimira, ndetse ndohereza abaza kubafasha, kandi koko yabikoze atyo kuko amaze kuva i Nyakizu, yari yamaze gukorana inama na Simbarikure Assiel wari SuPerefe wa Busoro.'
Yakomeje agira ati 'Kandi ageze i Butare yayoboye indi nama noneho Major Habyarabatuma Cyriaque wayoboraga Abajandarume yohereza Abajandarume bajya gukora ubwicanyi i Gishamvu n'ahandi hari hasigaye.'
Minisitiri Dr Bizimana yahaye umukoro Abasenateri n'Abadepite wo kumenyekanisha ubuyobozi na politiki nziza igihugu gifite kuri ubu ngubu aho ivanguramoko n'ingengabitekerezo bitagifite intebe.
Ati 'Nimwe mutora amategeko, nimwe mukora igenzura rya Guverinoma, muzi imiterere ya politiki nziza iri mu Rwanda. Nimuyimenyekanishe kuko kumenyekanisha politiki nziza iri mu Rwanda ubwabyo byafasha mu kurwanya abapfoya n'abahakana Jenoside mu buryo buremereye.'