Perezida wa Sena yizeje kurwanya no gutsinda uwagarura ingengabitekerezo ya jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier aratangaza ko politiki mbi y'urwango n'ingengabitekerezo ya jenoside idashobora kugaruka mu Rwanda kuko n'uwahirahira agerageza kuyigarura yatsindwa rugikubita kuko Abanyarwanda badateze na rimwe kubyihanganira.

Ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali ni ho hasorejwe icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'Igihugu.

By'umwihariko cyasojwe hibukwa abanyapolitiki bazize jenoside yakorewe abatutsi kubera kwitandukanya n'ubutegetsi bwayiteguye bukanayishyira mu bikorwa.

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier yongeye gushimangira ko jenoside yakorewe abatutsi atari impanuka.

Aha Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène yagaragaje ko ibyago u Rwanda rwagize ari imiyoborere yubakiye kuri politiki y'irondabwoko kuri repubulika ya mbere n'iya kabiri ari na yo mpamvu Abanyapolitiki bitandukanyije na yo bakwiye kwibukwa nk'intangarugero.

Imiryango y'abanyapolitiki bibukwa yishimira agaciro bahabwa nk'uko Kavaruganda Julien, umuhungu wa Kavaruganda Joseph wari perezida w'urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga abivuga.

Ku ruhande rw'umuvugizi w'ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Hon. Mukamana Elizabeth yizeza ko hari ingamba ryafashe mu rwego rwo kwirinda ko igihugu cyazongera kugwa mu mutego w'Abanyapolitiki babi.

Aha ni naho Perezida wa Sena yahereye ashimangira ko politiki mbi idashobora kongera guhabwa intebe mu Rwanda.

Urwibutso rwa Rebero rwasorejweho icyumweru cy'icyunamo ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 14 barimo n'Abanyapolitiki 12 bazize jenoside yakorewe Abatutsi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-wa-sena-yizeje-kurwanya-no-gutsinda-uwagarura-ingengabitekerezo-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)