Ahagana Saa Saba z'amanywa nibwo Ruto yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta, ku Kibuga cy'Indege cya Kigali, akomereza muri Village Urugwiro yakirwa na Perezida Kagame.
Nyuma bombi bagiranye ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Dr Alfred N. Mutua na mugenzi we w'u Rwanda.
Ni uruzinduko rwa mbere Ruto agiriye mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Kenya mu mpera z'umwaka wa 2022.
Umuvugizi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Kenya, yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubucuruzi n'ubuhahirane muri Afurika y'Iburasirazuba, no ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Yavuze kandi ko abakuru b'ibihugu baganira ku bibazo bijyanye n'amahoro n'umutekano mu karere hanyuma hasinywe n'amasezerano hagati y'ibihugu byombi.
Amasezerano atandatu ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu ikoranabuhanga, ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere amakoperative, imikoranire hagati y'inzego zishinzwe igorora n'ubufatanye mu bya dipolomasi ni yo agomba gusinywa.
Byitezwe ko Ruto aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, anasure Carnegie Mellon University i Masoro. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, araza kwakirwa na Perezida Kagame mu isangira.
Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwe, byitezwe ko azagirana ikiganiro n'Abanyakenya batuye mu Rwanda.
Amafoto: Village Urugwiro