Abasore babiri bo muri Hong Kong batawe muri yombi bazira imyitwarire idahwitse nyuma yo kurasisha imbunda z'amazi abapolisi,mu birori byo kwizihiza Songkran, umwaka mushya muri Thailand.
Polisi yavuze ko aba bombi bari mu myaka 20, bakoresheje ibirori nk'agakingirizo ko kugira ngo bibasire abashinzwe umutekano.
Ibirori byo ku cyumweru byabereye mu mujyi witwa Kowloon, akarere gatuwe naba Thailande benshi.
Ubusanzwe mu birori bya Songkran, amazi amenwa hakoresheje indobo n'imbunda kugira ngo yirukane imyaku.
Umwe muri abo bagabo bombi afite umuyoboro wa YouTube, nk'uko byatangajwe na polisi yo mu majyepfo y'Ubushinwa.
Video yashyizwe ahagaragara ku ya 10 Mata yerekana umugabo arasisha imbunda itukura abapolisi babiri n'abanyamakuru ba TVB, benshi bakeka ko ashyigikiwe na guverinoma.
Nk'uko ibitangazamakuru byigenga bya Hong Kong bibitangaza ngo inyandiko iri kuri iyo videwo irimo amagambo "Vs HK Po", yerekeza kuri polisi, ndetse n'andi yerekeza kuri TVB.
Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w'umutekano Chris Tang ntacyo yavuze kuri ibi,mu nama n'inteko ishinga amategeko, ariko avuga ko bamwe bapanze"imyigaragambyo yoroshye" bagaragaze ko batishimiye Guverinoma.
Mu kwezi gushize, abapolisi bataye muri yombi abagabo babiri bazira gutunga ibitabo by'abana bitemewe.