Polisi yagaruje arenga miliyoni 4Frw yibwe Umwongerezakazi ukorera mu Mujyi wa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Walker Jemrose Leonara akorera ikigo cyigenga Head of Young Citizens of Rwanda Life Organization mu mujyi wa Kigali, gifasha abana bato kubona amafaranga y'ishuri.

Iki gikorwa cyo kumushyikiriza aya mafaranga yibwe cyabaye ku wa 15 Mata 2023 kuri Kigali Metropolitan Police hafi yo Kwa Nyirinkwaya.

Uyu Mwongerezakazi yibwe aya mafaranga angana na 4.110.000 Frw ubwo yari agiye kwishyurira abana amafaranga y'ishuri.

Ni amafaranga yibwe kuwa 12 Mata 2023 ubwo yari avuye kuri Banki ayasize mu modoka asanga imodoka bayifunguye bayakuramo ahita yitabaza Polisi, nyuma y'umunsi umwe bahise bafatwa.

Nyuma yo gushikirizwa amafaranga ye Walker Jemrose Leonara yagize ati " Nyuma yo kwibwa nahise nitabaza sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ngo bamfashe gukurikirana, imiryango n'inshuti zanjye mbabwira ibyambayeho, nyuma ejo hashize nibwo polisi yampamagaye imbwira ko amafaranga yanjye yagarujwe."

"Narishimye cyane, nsimbukira hejuru ndeba nabo twari kumwe dushima Imana , u Rwanda ruratekanye."

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yasabye abafite igitekerezo cyose cyo kwiba cyangwa gukora ikindi cyaha ko bazafatwa kuko inzego z'umutekano zihora ziri maso.

Ati "Ndagira ngo mbabwire ko uwibye wese cyangwa uwakoze icyaha mu gihe akiri muri iki gihugu ntaho azadukicira, gusa byose bijyana no gutangira amakuru ku gihe, iyo amakuru aje akerewe cyangwa abantu bakayaganira ku mbuga nkoranyambaga biratinda, bigatuma abakoze icyaha badafatwa ku gihe."

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko mu cyumweru kimwe bakiriye amakuru avuye ku mbuga nkoranyambaga avuye ku bantu 30 bavuga ku nkuru z'ubujura, abantu 11 nibo batanze telefone zatuma bafashwa, abandi 19 ntabwo bahise batanga nimero ngo bagashwe ,muri abo 11 barindwi ntibigeze bagana polisi.

Abakekwaho ubu bujura ni Niyitegka Djuma w'imyaka 23 ukomoka ku Mumena, mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Uyu musore si ubwa mbere afashwe dore ko mu 2017 yafunzwe imyaka ibiri muri igororero rya Nyarugenge nyuma yo gutabwa muri yombi inshuro zirenga eshatu azira ubujura ndetse yajyanywe kugororerwa Iwawa ishuro imwe.

Undi ni Nizeyimana Fabrice w'imyaka 24 wo mu mudugudu wa Rubona , akagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Uyu nawe yigeze gutabwa muri yombi muri Gashyantare 2023 akurikiranyweho kugura televiziyo yibwe.

Si ubwa mbere afashwe dore ko bigeze kujyanwa mu bigo ngororamuco bitandukanye birimo na Iwawa inshuro ebyiri.

Nibaramuka bahamijwe iki cyaha bazahanishwa igifungo cy'umwaka umwe kugeza kuri ibiri gusa iyo bibaye isubiracyaha iki gihano cyikuba kabiri.

Walker Jemrose Leanora yibwe aya mafaranga amaze kuyavunjisha mu mafaranga y'u Rwanda
Walker Jemrose Leanora w'imyaka 66 ashimira inzego z'umutekano kuba zaramubaye hafi abamwibye bagahita bafatwa amafaranga ye yose acyuzuye
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya batanga amakuru yuzuye vuba kandi ku gihe mu rwego rwo gufasha Polisi gukurikirana umunyabyaha
Abasore babiri bari bibye Umwongereza miliyoni zisaga 4Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yagaruje-arenga-miliyoni-4frw-yibwe-umwongerezakazi-ukorera-mu-mujyi-wa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)